00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni umunsi wabo! Abanyamakuru babifatanya no gufotora bubatse izina mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Kanama 2021 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Abakiri bato baharaye imvugo ko ‘Nta foto, nta cyabaye’! Ibi binyibutsa umugabo wari ushinzwe Itumanaho n’Imenyekanishabikorwa aho nigaga mu Ishami rimwe mu ya Kaminuza y’u Rwanda, wakundaga kudusetsa cyane kubera ko inkuru ze zose ataburagamo ijambo ‘Imbaraga z’amafoto’ ndetse twari twaranabimwitiriye.

Ni nayo mpamvu, kuva mu 1837, Isi yose ifata umunsi umwe mu mwaka ikawuharira kwizihiza ibyiza by’amafoto by’umwihariko aba yafashwe n’ababigize umwuga.

Mu gihe buri wa 19 Kanama, ari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Gufotora, IGIHE yasubije amaso inyuma itekereza ku bahanga babigize umwuga mu gufata amafoto by’umwihariko ababihuza n’itangazamakuru ‘Photojournalism’.

Muri rusange abanyamwuga bafata amafoto benshi babona yaba agaragara mu nkuru zandikwa n’ibitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga ni benshi ariko uyu munsi turagaruka kuri batanu bakorera n’abakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.

  • Niyonzima Moïse

Niyonzima Moïse wamamaye nka Moses ni umwe mu bahanga bamaze guhamya ibigwi mu mwuga wo gufotora akaba by’umwihariko kuri ubu ari umukozi wa IGIHE ndetse n’Ikigo StoryKast gikora mu bijyanye no gufata amashusho n’amafoto.

Moses yubatse izina kubera gufotora amafoto y’ubuhanga, akaba yarakoze mu bitangazamakuru birimo Isange na Inyarwanda.

Mu bihembo bitandukanye yagiye yegukana harimo icyo mu 2016, aho yaje mu bahanga mu gufotora bahembwe na Tecno kuzenguruka Umujyi wa Kigali bari muri kajugujugu akarusho we yahawe na Telefone ya Camon C9.

Niyonzima Moïse ari mu bafotozi babirambyemo mu Rwanda
Niyonzima yafotoye mu bikorwa bitandukanye byiganjemo ibikomeye. Aha yari muri Tour du Rwanda 2021
  • Muzogeye Plaisir

Muzogeye Plaisir ni umwe mu bahanga bamaze guhamya ibigwi mu gufata amafoto meza agaragaza ubwiza bw’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.

Muzogeye yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Umuseke na Kigali Today ari naho akora kugeza ubu.

Ni umugabo umaze kubihererwamo ibihembo bitandukanye birimo n’icyo yahawe mu 2017, 2018 na 2021 nk’ umunyamakuru ufotora neza mu Rwanda, mu bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

Muzogeye Plaisir ni umwe mu bahanga bazwi mu gufata amafoto mu Rwanda
  • Imbabazi Nadège

Nadège Imbabazi Karemera ni umukobwa ukiri muto watangiye umwuga wo gufotora mu myaka ya za 2017, akora mu bitangazamakuru birimo The New Times ari naho yamaze igihe kirekire.

Imbabazi nyuma yo gufotora ibikorwa bitandukanye, birimo ibitaramo by’abahanzi, imikino n’ibikorwa birimo inama mpuzamahanga zitandukanye, kuri ubu ni umwe mu bagize itsinda rikora akazi ko gufotora mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Imbabazi Nadège ni umwe mu bahanga mu gufotora wakoze mu bitangazamakuru birimo The New Times
  • Mahoro Luqman

Mahoro Luqman ni umufotozi wabigize umwuga akaba n’umwe mu bafite uburambe muri uyu mwuga wo gufotora kandi wakoze ibikorwa bitandukanye ndetse bikomeye.

Mahoro yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye ndetse aza kubaka izina cyane ubwo yakoreraga IGIHE.

Uyu musore yatangiye kwibonamo impano yo gufotora mu 2008 ariko aza kubikora nk’umwuga kuva mu 2013.

Mahoro iyo afotora yibanda ku bintu bibiri ari byo ‘Composition’, ‘Story behind the image’ bishatse kuvuga ko mbere y’uko afotora agendera cyane ku kigize ifoto, ndetse n’ubutumwa ifoto yafotoye iza gutanga.

Mahoro kuri ubu ni rwiyemezamirimo washinze Ikigo FocusiCon gikora ibijyanye no gufata amashusho n’amafoto ndetse akaba ari n’umukozi wa Minisiteri y’Ingabo, ukora ibyo gufotora.

Mahoro Luqman ni umwe mu bamaze kubaka izina mu gufotora
  • Ndegeya Cyrille

Cyril Ndegeya ni umwe mu bakora umwuga wo gufotora, abivanga cyane no gukora itangazamakuru aho akorana n’ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda n’ibindi mpuzamahanga.

Ndegeya amaze igihe kirekire muri uyu mwuga ndetse akaba yaragiye yitabira amahugurwa atandukanye yagiye amufasha kwagura ibyo akora n’ubumenyi bwo kubikora neza kandi kinyamwuga.

Mu 2015 yitabiriye amahugurwa yabereye mu Busuwisi binyuze muri gahuda ya ‘SMArt Program’ aho we n’abandi bahanga mu gufotora bahuguwe mu gihe cy’amezi atatu bigishwa gufotora neza.

Mu bitangazamakuru yakoranye nabyo harimo IGIHE, Nation Media Group, AFP, Jeune Afrique, Anadolu Agency, African Aerospace Magazine ,The Airliner Magazine n’ibindi.

Ndegeya ni umwe mu bamaze guhamya ibigwi mu gufata amafoto meza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .