00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyakigali bagowe no kubahiriza saa moya, urubyiruko rwinshi rurazwa muri Stade (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 Kamena 2021 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Ku munsi wa mbere w’iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zashyizweho ku wa 21 Kamena 2021 nyuma yo kubona imibare y’abandura n’abicwa n’icyorezo ikomeje gutumbagira, waranzwe n’umubyigano w’abantu basiganwa n’amasaha berekeza mu ngo, ngo saa moya itabagereraho bakiri mu nzira.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2021 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ibikorwa byose byari byamaze gufungwa abantu bari mu nzira bataha, gusa bamwe bari bafunze na mbere y’uko iyi saha yagenwe igera bitewe n’aho bataha.

Hirya no hino ahategerwa imodoka zijya mu bice bitandukanye bya Kigali, muri aya masaha hari hamaze gufungwa ku buryo nta wundi muntu wari wemerewe kwinjiramo uretse imodoka zigiye gutwara abamaze kugeramo.

Muri ayo masaha y’umugoroba abapolisi bari bahagurikiye kugenzura ko abantu ko bari kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali batangiye gufunga ahagana saa kumi n’imwe n’igice kugira ngo bagere mu ngo zabo badafatiwe mu nzira kandi bagaragazaga kwihutira gutaha.

Nubwo bagerageje gufunga kare ariko wasangaga mu nzira abantu ari benshi basiganwa n’amasaha ndetse no mu muhanda umubyigano wari mwinshi ku buryo bamwe bagejeje saa moya bakiri mu nzira. Hari n’abahisemo kwigendera n’amaguru kugira ngo badafatirwa mu nzira kubera gukerezwa n’imodoka.

Abafatwaga batubahirije iyi saha bajyanwaga muri stade zitandukanye bitewe n’aho bafatiwe. Nyarugenge yakoreshaga Stade ya Nyamirambo, Gasabo bagakoresha Stade ya Kaminuza ya ULK na Stade Amahoro mu gihe abo muri Kicukiro bajyanwaga muri Stade ya Kicukiro.

Saa moya ikimara kugera abashinzwe umutekano ndetse n’abakorerabushake bafasha mu kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 bari biteguye kugira ngo barebe uko biri gushyirwa mu bikorwa.

Abafashwe bose bashyirwaga mu modoka zabugenewe bakajyanwa muri stade, aho IGIHE yageze hose muri stade zitandukanye wasangaga urubyiruko ari rwo rwiganje mu mubare w’abarenze kuri iyo saha.

Buri wese byageze 17h30 ari kwerekeza aho ategera imodoka
Buri mugenzi yarwanaga no kugera mu rugo ku gihe
Uwarushaga undi intambwe niwe warokotse ijoro rya stade
Abamotari bari barekereje kandi biteguye gutwara abasizwe n'amasaha
Moto yakoshaga, byasabaga kwiginga motari
"Kiliya tujyane ongeraho 200Frw gusa nkujyane"
Abamotari bari bambariye akazi
Abagenzi ni uku bari bameze muri Down Town

Abakerewe barajwe stade

Saa Moya mu kadomo Polisi yatangiye gufata abakerewe
Uwakererewe Polisi yamufashaga kugera muri stade
Uyu musore uri mu barajwe muri stade yibazaga impamvu ijoro ryaho ritinda gucya
Mbere yo kwinjizwa muri stade babanzaga gukaraba
Polisi yasabaga ibisobanuro abarengeje isaha
Mu mujyi wa Kigali rwagati nta nyoni yatambaga
Mu mujyi wa Kigali rwagati nta nyoni yatambaga

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .