00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihere ijisho ibirori by’akataraboneka byo gufungura Expo ya Dubai (Amafoto na Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

I Dubai hatangiye imurika mpuzamahanga rigiye guhuriza hamwe ibihugu byo mu mpande z’Isi, rizabera mu nyubako idasanzwe ya miliyari 7$ yubatswe muri uyu mujyi.

Aho iyi Expo izabera, ni ahantu hanini cyane hakubye kabiri ubuso bw’Umujyi wa Monaco wo mu Bufaransa kuko hari kuri hegitare 438 mu Mijyi ya Dubai na Abu Dhabi.

Ni imurika rizagira akamaro kuko rizaba umwanya wo kwerekana amahirwe y’ishoramari mu ngeri zitandukanye za buri gihugu yaba mu bijyanye n’ubwubatsi, ibice nyaburanga n’ibindi.

Imishinga ijyanye n’igihe irimo nk’ishingiye ku ikoreshwa ry’amashanyarazi mu kurengera ibidukikije nayo izaba imurikwa. Hari ibikorwa byinshi bizashimisha abazitabira iri murika binyuze muri gahunda yiswe Dubai Happiness Agenda.

Nibura ibihugu 192 byo hirya no hino ku Isi nibyo bizitabira iri murika. Buri gihugu cyagiye kigaragaza ibintu byihariye kizamurika. Nk’u Rwanda, biteganyijwe ko mu byo rugomba kuzerekana ari amahirwe y’ishoramari rufite.

Umuhango wo kurifungura, waranzwe n’ibirori bibereye ijisho byasusurukijwe n’abahanzi b’ingeri zinyuranye barimo nka Andrea Bocelli, Ellie Goulding n’abandi.

Ibirori byo gutangiza iyi Expo byari bibereye ijisho
Expo y'i Dubai ni imwe mu zigiye guca agahigo ku Isi
Ellie Goulding ni umwe mu bahanzi basusurukije abari bitabiriye umuhango wo gutangira iri murika
Inyubako ya Miliyari 7$ niyo izaberamo iyi Expo
Buri gihugu gifite ahantu hacyo hihariye kizajya kimurikiramo ibikorwa byacyo
Aho izabera hubatswe mu buryo buteye amabengeza
Muri Werurwe umwaka utaha, nibwo iri murika rizarangira
Ibihugu bitandukanye byerekanye byinshi mu biranga umuco wabyo
Umuco wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu werekanywe muri iri murika
U Bushinwa buzamurika imodoka z'akataraboneka zikoresha amashanyarazi
Israel nayo irateganya kumurika byinshi bijyanye n'ikoranabuhanga
Sosiyete zitandukanye z'ikoranabuhanga zirimo nka Canon zafashe ibyicaro muri iri murika
Angelique Kidjo nawe yasusurukije abari bitabiriye umuhango wo gufungura iri murika
Robot zifite imikorere itandukanye zizamurikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .