Ifoto yafatiwe i Rwamagana yahawe igihembo gikomeye muri Afurika

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Nzeri 2016 saa 06:46
Yasuwe : XX
0

Ikigo Agility gitanga serivisi z’ubwikorezi no kubika imizigo itandukanye cyatangaje amafoto atatu ya mbere muri Afurika, agaragaza uburyo uyu mugabane uri gutera imbere mu buryo bwihuta kandi bugezweho, ari nako urushaho kwimakaza ikoranabuhanga.

Iri rushanwa ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya kabiri, rihuza ba gafotozi batandukanye, uyu mwaka rikaba ryaritabiriwe n’amafoto 2 500 yatanzwe n’abafotozi barimo ababigize umwuga n’abandi bakibigerageza baturutse mu bihugu 30.

Amafoto yahize andi yose ni iy’umurobyi wicaye mu bwato buto mu kiyaga cya Victoria muri Uganda ari gukoresha mudasobwa yakozwe n’uruganda rwa Apple; iy’ibyuma bihuriza hamwe imirasire y’izuba bikazibyaza ingufu zicanira ingo 15,000 n’ifoto igaragaza ubushorishori bw’inyubako n’ikirere mu Murwa Mukuru wa Zimbabwe, Harare.

Aya mafoto yagiye ahatana mu nzego zinyuranye, aho buri umwe yahawe $2,000 kubera ubuhanga bagaragaje mu kuyafata, ni ukuvuga agera kuri 1 611 140 Frw.

Mu bahembwe barimo Stephen Simiyu ukomoka i Nairobi muri Kenya wafashe ifoto igaragaza iterambere ry’ikoranabuhanga, Henry Oliver Hakulandaba watsinze mu bijyanye n’iterambere ry’imijyi wifashishije ifoto ya Harare n’Umunyarwanda Esdore Hakizimana watsinze n’ifoto igaragaza ibijyanye n’inganda.

Ifoto ya Esdore yerekana umushinga wa miliyoni 23.7 z’amadorali wubatswe kuri hegitari 20, utanga Megawatt 8.5 zikoreshwa n’ingo zisaga ibihumbi 15 zo mu Murenge wa Rubona by’umwihariko mu Mudugudu wa Agahozo Shalom.

Ifoto ya Esdore Hakizimana

Simiyu wafashe ifoto y’umurobyi wo mu kiyaga cya Victoria ari nayo yamuhesheje $2 000 nyuma yo guhabwa igihembo yahise atangaza ati “Ndabizi Afurika iri gutera imbere, kandi kubyerekana, nari nkeneye ishusho ibibumbira hamwe byose mu ifoto imwe.”

Aya mafoto yahize andi kimwe n’ayagiye ayagwa mu ntege yashyizwe ahagaragara mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iheruka kubera i New York, akazanerekanwa mu nama ya Thomson Reuters Africa Summit 2016 i Cape Town mu Ukwakira uyu mwaka.

Aya mafoto kandi azanyuzwa mu bitangazamakuru bikomeye nka Forbes Africa, CNBC Africa no mu kinyamakuru cya Agility cyitwa Tradelanes.

Umuyobozi wa Agility Africa, Geoffrey White, yavuze ko amafoto yegukanye ibihembo avuga aranguruye impinduka Afurika iri kugeraho, n’ibikorwa by’Abanyafurika ku Isi muri rusange.

Ati “Nk’ikigo gikora ishoramari mu bikorwa remezo bifasha mu bwikorezi n’ibindi, dutewe ishema no kwereka Isi amafoto akomeye yerekana uruhande ruzima rwa Afurika kandi akerekana iterambere rimaze kugerwaho, ku buryo bishobora no guhindura uko Afurika ifatwa mu 2016.”

Iri rushanwa ryatanzwemo amanota n’abahanga barimo umuyobozi wa Thomson Reuters Africa, Sneha Shah; Umwanditsi Mukuru wa CNBC Africa, Bronwyn Nielsen na Salim Amin, Umuyobozi wa CameraPix akaba n’umwe mu bashinzwe Africa24 Media.

Ifoto ya Henry Oliver Hakulandaba igaragaza Umujyi wa Harare
Ifoto ya Stephen Simiyu igaragaza iterambere ry'Ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza