00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto ya Britney Spears asomana na Madonna yashyizwe mu cyamunara

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Ifoto y’abahanzikazi Britney Spears na Madonna basomana yashyizwe mu cyamunara n’uwayifotoye nyuma y’imyaka irenga 17 ifashwe.

Ni ifoto yafashwe mu itangwa ry’ibihembo bya MTV Video Music Awards mu 2003 ubwo aba bahanzi bombi bari ku rubyiniro bari kuririmba. Iyi foto yafashwe n’umufotozi John Shearer.

Cyamunara y’iyi foto izatangira mu gitondo cyo ku wa 7 Ukwakira 2021, imare amasaha 72.

Iyi foto yafashwe mu 2003 ubwo Britney Spears yari ari ku rubyiniro hamwe n’abahanzikazi bagenzi be Christina Aguilera ndetse na Madonna ubwo barimo baririmbana.

Aba bahanzi baririmbaga indirimbo ya Madonna yitwa ‘Like a Virgin’. Britney yasanzwe ku rubyiniro na bagenzi be bararirimbana bagiye kurangiza, ni bwo Madonna yamwegereye barasomana.

Iyi foto yashyizwe hanze mu gihe Britney Spears yari amaze igihe mu manza na se Jamie Spears mu minsi ishize wambuwe inshingano zo gukurikirana umukobwa we mu cyiswe ‘Conservatorship’, nyuma y’imyaka 13 yari amaze abikora.

Britney Spears ku wa 4 Ukwakira 2021 yifashishije imbuga nkoranyambaga yashimiye abafana be bari baratangije ubukangurambaga bwiswe #FreeBritney bwari bugamije gusaba ko ahabwa uburenganzira bwo kwigenga. Avuga ko ari kimwe mu byatumye ava mu maboko ya se.

Ifoto ya Britney Spears asomana na Madonna mu 2003, yashyizwe ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .