00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Polisi yarokoye ubuzima bw’umuturage wari waheze mu giti i Rubavu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzima inkongi no gutabara ubuzima bw’abari mu kaga ryatabaye umugabo wo mu Karere ka Rubavu wari waheze mu giti nyuma yo kucyurira agiye gutema amashami yacyo hejuru agahanuka agaheramo ataragera hasi.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, mu Mudugudu wa Muko, Akagari ka Nyarushyamba, Umurenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu.

Ahagana saa Sita z’amanywa ni bwo uwitwa Imanizibyose Eric Antoine w’imyaka 30 y’amavuko yuriye igite kinini ubwo yari agiye gutema amashami yacyo, ageze mu bushorishori atangiye gutema arahanuka.

Abaturage babonye ibi biba bavuze ko Imanizibyose yaje guhanuka aho kugera hasi agahera mu giti hejuru ndetse avunika itako ku buryo bukomeye. Iki giti cyari kinini cyane giherereye ku muhanda wa kaburimbo uherereye mu Mudugudu wa Muko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yabwiye IGIHE ko mu nshingano za polisi harimo no gutabara abari mu kaga ari nayo mpamvu bahise bitabaza ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga.

Ati “Ni inshingano zacu, gutabara abari mu kaga aho bibaye ngombwa turabatabara. Ikindi uriya mugabo yari yaheze mu giti kandi yanamaze kuvunika itako ry’iburyo ku buryo twitabaje ibikoresho kabuhariwe bya polisi kugira ngo tubashe kumukurayo.”

Yakomeje agira ati “Abaturage babonye bibaye baraza bitabaza polisi natwe duhita twifashisha ishami rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga.”

CIP Karekezi yavuze ko uyu muturage yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba nyuma aza kujyanwa ku Bitaro bya Gisenyi ari naho ari kuvurirwa.

Uyu muturage wari waheze mu giti ndetse yanavunitse itako hitabajwe Polisi irokora ubuzima bwe
Ubwo Polisi yari ihageze itangiye gushyira ingazi kabuhariwe ku giti kugira ngo Abapolisi bazamuke bajye kurokora ubuzima bw'umuturage
Ibikoresho kabuhariwe ni byo byitabajwe mu kurokora ubuzima bwa Imanizibyose bwari buri mu kaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .