00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Perezida Kagame yatereye isaluti ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatereye isaluti ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique, mu kubashimira akazi k’indashyikirwa bahashya imitwe y’Iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Nzeri 2021, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Kagame yagiriye muri Mozambique aho yasuye abasirikare n’abapolisi bari mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi.

Ifoto igaragaza Perezida Kagame yatereye abasirikare isaluti nk’ikimenyetso cy’icyubahiro no kubashimira akazi bamaze gukora.

Mu ijambo Perezida Kagame yabagejejeho, yabashimiye ubwitange n’umurava bagaragaje mu kubohora Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba, abasaba gukomeza umurava.

Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique guhangana n’imitwe y’iterabwoba. Kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, Ingabo z’u Rwanda na Mozambique zari zamaze gufata imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo muri Cabo Delgado.

Perizada Paul Kagame yashimiye ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique akazi zakoze mu guhashya imitwe y'iterabwoba muri Cabo Delgado

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .