Ifoto y’umunsi: Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2017 saa 09:37
Yasuwe :
8 0

Perezida Paul Kagame yahuye n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump mu Mujyi wa New York ahateraniye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 72.

Ifoto yashyizwe hanze igaragaza Perezida Kagame na Trump bari kumwe n’abafasha babo Jeannette Kagame na Melania Trump.

Ku wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2017, Perezida Trump yakiriye abaperezida bo ku mugabane wa Afurika bitabiriye Inteko rusange ya Loni. Mu biganiro bagiranye, Perezida Trump yabashimiye iterambere ryihuse mu by’ubukungu umugabane wa Afurika uri kugeraho.

Yagize ati “Mfite inshuti nyinshi ziza mu bihugu byanyu zishaka ubukire. Ndabashimira cyane. Bakoresha amafaranga menshi.”

Perezida Kagame afata Trump nk’umwe mu bazahindura imibanire ya Amerika n’umugabane wa Afurika. Mu kiganiro cyo ku wa 4 Gicurasi, yagiranye na Jeune Afrique, kigasohoka muri No 2940 yo kuwa 14 kugeza kuwa 20 Gicurasi 2017, yagaragaje ko gutorwa kwa Donald Trump n’ubuyobozi bwe, bisa n’impinduka zikomeye muri politiki mpuzamahanga.

Yagize ati “Mpamya ko ibyabaye kwa Trump ku rwego mpuzamahanga ari ikintu cyiza. Azakora impinduka kuri Amerika, Aziya, Afurika mu buryo ubwo ari bwo bwose. Politiki yari ikeneye guhinduka, kandi niba iduha amahirwe twe Abanyafurika yo kongera gutekereza ku kamaro k’inkunga no gushaka ikindi cyerekezo, ihawe ikaze. Ariko haracyari kare guca urubanza ku buyobozi bwa Trump na politiki ye kuri Afurika.”

Perezida Kagame yahuye na Trump nyuma y’uko muri iki cyumweru yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa, byibanze ku bufatanye bugamije inyungu rusange ku ngingo zirebana n’amahoro n’umutekano muri Afurika.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baherutse guhura na Donald Trump na Melania Trump i New York mu nama y'Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 72

Andi mafoto ya Perezida Trump n’abakuru b’ibihugu muri Afurika

Perezida Trump yakiriye abaperezida bo ku mugabane wa Afurika bitabiriye Inteko rusange ya Loni iteraniye i New York
Perezida Donald Trump asuhuza Muhammadu Buhari wa Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza