00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa mu byishimo by’intsinzi y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagaragaye yishimiye intsinzi y’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu buryo budasanzwe nyuma y’umukino wayihuje na Uganda ikawutsinda ku maseti 3-2.

Iyi foto igaragaza Minisitiri Mimosa yahagarutse ari gufana u Rwanda ubwo yari amaze gutsinda Uganda amaseti atatu kuri abiri (25-16, 21-25, 23-25, 25-11 na 15-9) mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera muri Kigali Arena.

Ibi byatumye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo izamuka ari iya imbere mu Itsinda A.

Kimwe n’abandi Banyarwanda, nyuma y’intsinzi y’aba basore, Minisitiri Mimosa yananiwe kwihangana maze arahaguruka abereka ko abashyigikiye kandi yanyuzwe n’ibyo bakoze.

Nubwo yari yambaye agapfukamunwa wabonaga asa nk’uri kuririmba ndetse yafunze ibipfunsi. Iyi foto yashyize kuri Twitter yayiherekesheje amagambo agira ati “Mbega intsinzi iryoshye weeee; Umuriro watse wa mugani wa King James !!!! Intore z’uRwanda ibi nibyo bita kwimana u Rwanda SETU!”

Minisitiri Mimosa ni umwe mu bayobozi b’u Rwanda badahwema kugaragaza ko bakunda siporo ndetse bashyigikira amakipe y’ibihugu atandukanye cyane ko no mu minsi ishize yakuze kugaragara muri Kigali Arena ari gushyigikira ikipe y’Igihugu ya Basketball.

Inkuru bifitanye isano: Bigoranye, u Rwanda rwayoboye itsinda rutsinze Uganda mu Gikombe Nyafurika cya Volleyball (Amafoto)

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y'intsinzi y'u Rwanda ku mukino waruhuje na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .