00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Minisitiri Bayisenge n’umusirikare wa RDF bagaburira abana

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 Kamena 2021 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, n’umusirikare wa RDF bagaragaye bari kugaburira abana ubwo hizihizwa umunsi w’umwana w’Umunyafurika.

Buri tariki ya 16 Kamena, u Rwanda n’Isi yose byizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika, kuri iyi nshuro mu Rwanda wiziririjwe hirya no hino mu masibo yo mu gihugu.

Mu Rwanda, mu kuwizihiza hitawe cyane ku ngamba zigamije kurwanya igwingira ry’abana bitewe n’imirire mibi, aho ababyeyi bakanguriwe kubigiramo uruhare.

Minisiteri Bayisenge yasuye urugo mbonezamikurire rwa Nyanamo ruherereye mu Karere ka Burera, rurererwamo abana 20.

Minisiteri yagaragaye afite amafunguro ari kugaburira abana. Ku rundi ruhande kandi hagaragaye umusirikare wa RDF ari kumwe n’abana bane afite isahani ari kugaburira umwe muri bo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .