00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Messi yinjiye mu ruhando rw’abakinnyi b’ibihangange bambara umwenda wanditseho Visit Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 Kanama 2021 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’Umunya-Argentine uherutse gusinyira Ikipe ya Paris-Saint Germain yo mu Bufaransa, Lionel Messi yagaragaye yambaye umwambaro w’iyi kipe wanditseho ‘Visit Rwanda’ nk’uko bikubiye mu masezerano y’ubufatanye iyi kipe yagiranye n’u Rwanda.

Lionel Messi ugiye kujya yambara nimero 30 muri iyi Kipe yagiyemo avuye muri FC Barcelone yari amazemo imyaka 18, yagaragaye mu ifoto yambaye umwambaro we uriho Visit Rwanda mu mugongo.

Kuba Messi agiye kwambara umwambaro wanditseho Visit Rwanda mu mugongo bifite byinshi bisobanuye ku kwiyongera kw’abasura u Rwanda dore ko ari mu bakinnyi ba mbere kuri iyi Si bakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Ibi kandi bishobora gutuma benshi bakomeza kwibaza ku gihugu nk’icyo uwo munyabigwi afite ku mugongo dore ko na shampiyona y’u Bufaransa igiye kunguka abayikurikirana benshi bitewe ahanini na Lionel Messi.

Lionel Messi yambaye umwambaro wanditseho Visit Rwanda mu mugongo
Uyu mukinnyi agiye kujya yambara nimero 30 muri PSG

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .