00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Ishusho y’Uruganda rwa Prime Cement mu masaha y’ijoro

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 27 Kamena 2021 saa 03:11
Yasuwe :
0 0

Muri Nzeri 2020 ni bwo Prime Cement Ltd yamuritse sima yayo nshya, inemeza ko yatangiye kujya ku isoko ry’u Rwanda.

Prime Cement ni uruganda rutunganya sima ruherereye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze mu cyanya cyahariwe inganda ahazwi nko mu Ruvunda. Rwuzuye rutwaye asaga miliyari 37 Frw.

Mu kugerageza guhaza abarugana, rukora amanywa n’ijoro. Umunyamakuru wa IGIHE ufata amafoto yeguye camera ye afata imiterere y’uru ruganda mu masaha y’ijoro mu ifoto ibereye kurorwa.

Mu ijoro amatara arukikije aba akamurikira agace ruherereyemo mu cyanya cy’inganda cyo mu Ruvunda.

Prime Cement ni uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumi 600 za sima ku mwaka, ariko rufite intego yo kongera ingano yayo ikagera kuri toni 1.200.000 mu mezi 12.

Uru ruganda rwashinzwe muri gahunda ya leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda” igamije kuzamura urwego rw’inganda z’imbere mu gihugu no kugabanya ingano ya sima itumizwa mu mahanga.

Mbere ya 2020, imibare yerekanaga ko u Rwanda rukenera sima igera kuri toni ibihumbi 800 buri mwaka, mu gihe inganda z’imbere mu gihugu zari zifite ubushobozi bwo gushyira ku isoko sima ingana na toni 480.000 buri mwaka, ibintu byatumaga ingano ya sima itumizwa mu mahanga ikiri hejuru.

Uruganda Prime Cement mu masaha y'ijoro ruba rubereye ijisho kubera amatara yarwo
Prime Cement ni uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumi 600 za sima ku mwaka
Ishusho y’Uruganda rwa Prime Cement ruherereye mu Karere ka Musanze iyo bigeze mu masaha y’ijoro

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .