Ifoto y’umunsi: Guverineri wungirije wa Kinshasa yahetswe n’umuturage ku mugongo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 12 Ukwakira 2019 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Guverineri wungirije w’Umujyi wa Kinshasa, Néron Mbungu, yahetswe ku mugongo n’umuturage ubwo yari mu bikorwa byo gusura uduce twibasiwe n’imyuzure yatewe n’imvura yaguye mu duce tumwe na tumwe tw’Umurwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ifoto ya Mbungu ari mu mugongo w’umuturage wamwambutsaga umuvu w’amazi ahitwa Mont Ngafulakuri yasakaye cyane ku wa 9 ukwakira 2019.

Mediacongo.net yanditse ko Umujyi wa Kinshasa wibasiwe n’imvura idasanzwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku Gatatu w’iki cyumweru. Yaguye mu gihe cy’amasaha agera kuri itanu, bituma tumwe mu duce twa Kinshasa twuzura.

Mu ruzinduko yagiriye muri Komini za Lemba na Mont-Ngafula, Guverineri wungirije wa Kinshasa, Néron Mbungu byabaye ngombwa ko ahekwa ku mugongo ngo abashe gutembere ahantu hari amazi menshi.

Nyuma yo gusura uduce dutandukanye, Mbungu yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kugira icyo bakora bwangu mbere yuko ikibazo gikomera cyane mu gihe imvura ikomeje kuba nyinshi.

Guverineri wungirije w’Umujyi wa Kinshasa, Néron Mbungu, yahetswe ku mugongo n’umuturage ubwo yari mu bikorwa byo gusura uduce twibasiwe n’imyuzure
Umujyi wa Kinshasa uheruka kugwamo imvura yatumye uduce dutandukanye twuzura
Imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kinshasa yatenguye imisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza