00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yatanze amaraso

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 Kamena 2021 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yagaragaye ari mu gikorwa cyo gutanga amaraso. Yabikoze mu cyumweru cyo gutanga amaraso cyashyizweho mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso.

Buri tariki ya 14 Kamena, u Rwanda n’Isi yose byizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, akenshi uyu munsi wihizwa hatangwa amaraso kugira ngo hatabarwe ubuzima bw’abayakeneye.

Abinyujije kuri Twitter, Ambasaderi Ron Adam, yavuze yinjiye mu cyumweru cyo gutanga amaraso ayatanga kugira ngo arengere ubuzima bw’abarwayi bayakeneye.

Yagize ati “Ntabwo bisaba kuba uri umuganga kugira ngo urengere ubuzima bw’abantu."

Amb Ron Adam ni umwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ukunze kugaragara cyane muri gahunda z’imbere mu gihugu ahanini zirimo izigamije gufasha abatishoboye no guteza imbere uburezi.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam yavuze ko atewe ishema no gutanga amaraso azagoboka abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .