00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Ambasaderi wa Amerika muri Tanzania yafotowe arya ikigori mu nzira

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 Kanama 2021 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania, Donald J. Wright, yafashwe amafoto ari kurya ikigori cyokeje ubwo yari mu nzira agiye mu rugendo rw’akazi.

Ifoto ya Ambasaderi Donald J. Wright ari kurya ikigori yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga cyane muri Tanzania, yafatiwe ku muhanda ubwo yerekezaga mu gace ka Iringa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ambasaderi Donald J. Wright, yavuze ko yahagaritse imodoka kugira ngo abanze agure icyo kurya kandi ko yashimishijwe n’uburyo Abanya-Tanzania bagira urugwiro.

Yagize ati “Nahagaze mu nzira ubwo najyaga Iringa kugira mfate icyo kurya. Nashimishijwe n’imiterere y’aka gace n’urugwiro nabonanye buri wese twahuye. Tanzania ifite umugisha.”

Si ku nshuro ya mbere, umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru agaragaye arya ikigori ku muhanda kuko mu bihe bitandukanye nyakwigendera John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yagiye agaragara na we ari kurya ibigori hagati mu baturage.

Donald J. Wright yagizwe Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania guhera mu 2020.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania, Donald J. Wright, yafotowe ari kurira ikigori mu nzira
Ikigori yakiguze n'abantu babicuruza ku muhanda
Yaguze n'ibindi biribwa bitandukanye ku muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .