Ifoto y’umunsi: Akanyamuneza mu maso ya Perezida Touadéra washyikirijwe impano igaragaza umuco nyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gashyantare 2021 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Bajya bavuga ko umubano mwiza n’ubucuti bwa nyabwo burangwa no guhana impano, ibi ntibigarukira ku bantu ku giti cyabo gusa ahubwo n’iyo ibihugu bimeranye neza, abayobozi babyo iyo bafite gahunda yo guhura buri umwe agira impano agenera undi.

Guhana impano hagati y’abayozi bakuru b’ibihugu bimaze kuba nk’umuco. Ibi bikorwa mu rwego rwo gushimangira ubucuti baba bafitanye yaba hagati yabo cyangwa ibihugu bayoboye.

Muri iyi minsi hari itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda bari muri Repubulika ya Centrafrique, aba bayobozi bagiyeyo mu rwego rwo gutangiza urugendo rwa RwandAir i Bangui.

Iri tsinda rigizwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye na Minisitiri w’ibikorwa remezo, Amb Claver Gatete.

Aba bayobozi b’u Rwanda bagize umwanya wo kubonana na Perezida w’iki gihugu, Faustin Archange Touadéra.

Mu mafoto y’uru ruzinduko yashyizwe hanze harimo igaragaza Minisitiri Soraya Hakuziyaremye ashyikiriza Perezida Touadéra igishushanyo kigaragaza abantu bari kubyina imbyino nyarwanda.

Uko bigaragara ku mafoto iyi mpano yanejeje uyu mukuru w’igihugu cyane ko byagaragaraga ko ari kumwenyura.

U Rwanda na Centrafrique bisanzwe bifitanye umubano mwiza, cyane ko ari kimwe mu bihugu bifite abasirikare bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro haba mu murwa mukuru Bangui no mu bindi bice bigize iki gihugu. Mu mpera z’umwaka ushize, u Rwanda rwohereje abandi basirikare badasanzwe bo gufasha gucunga umutekano mu bihe by’amatora mu gihe iki gihugu cyari cyugarijwe n’inyeshyamba zashakaga ko amatora aburizwamo.

Akanyamuneza kari kose kuri Perezida Touadéra ubwo yashyikirizwaga iyi mpano na Minisitiri Soraya Hakuziyaremye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .