00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Miss Bahati Grace na K8 Kavuyo bagaragaye bahuje urugwiro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Mu bukwe bw’umuhanzi Ngabo Médard Jobert [Meddy] na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopie bari bamaze igihe bakundana bwabaye ku wa 22 Gicurasi 2021, Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009 ndetse n’umuraperi William Muhire wamamaye nka K8 Kavuyo bari mu babutashye ndetse bagaragaye bahuje urugwiro.

Aba bombi nyuma y’aho batandukanye mu rukundo rwabo ni bwo bwa mbere bongeye kugaragara bahuje urugwiro cyane ko no ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram nta n’umwe ukurikira undi. Ibintu bigaragaza ko buri wese yahisemo kutongera kujya mu buzima bwa mugenzi we.

Ubwo bari mu muhango wo gusaba no gukwa Mimi Mehfira wasezeranye kubana akaramata na Meddy mu mafoto atatu yasakaye agaragaza aba bombi bahuje urugwiro buri wese yongorera undi kandi ubona buri wese ashishikajwe no kumenya amakuru ya mugenzi we.

K8 Kavuyo na Bahati Grace batangiye gukundana mu 2010, urukundo rwabo rugera ku ndunduro mu 2012. Muri Nyakanga 2012 Bahati yibarutse umwana yabyaranye na K8 Kavuyo.

Mu minsi ishize mu kiganiro Miss Bahati yagiranye na Ally Soudy ku rubuga rwa Instagram, yahishuye byinshi byihariye ku buzima bwe kuva mu bwana kugeza abaye Nyampinga w’u Rwanda.

Yabajijwe niba ibihe bisubiye inyuma bitewe n’inzira y’urukundo rwe n’umuraperi K8 Kavuyo babyaranye umwana w’umuhungu bise Muhire Ethan Jedidiah yakongera gukundana na we, undi mu gusubiza ati “Ntabwo nabyemera kuko ibyerekezo byacu ntibyaba bihuye.”

Yavuze ko igihe bakundanaga buri wese yari afite icyerekezo cye ari nacyo cyatumye batandukana.

Bahati Grace ari kwitegura kurushinga mu mpera z’uyu mwaka na Pacifique Murekezi. Mu ntangiriro za 2019 ni bwo Bahati yashimangiye ko ari mu bakobwa bishimye maze ashyira hanze ifoto ari kumwe n’uyu musore ashimangira ko ari we watumye umwaka wa 2018 umubera akataraboneka.

K8 Kavuyo watandukanye na Bahati, na we mu 2015 yaje kubyarana n’undi mukobwa witwa Umutoni Cynthia ariko ibyabo ntawe uzi uko byarangiye.

K8 na Bahati Grace bongeye kugaragara baganira bishimye
Hari hashize igihe ntawe ubabona bari kumwe none bahujwe n'ubukwe bwa Meddy
Banyuzagamo bakongorerana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .