00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Agahinda k’Abanya-Rubavu barara ku muhanda kubera imitingito

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Kuva ikirunga cya Nyiragongo cyaruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, abatuye Akarere ka Rubavu ntibaratora agahenge ahanini biturutse ku mitingito yakurikiye iruka ry’iki kirunga.

Akenshi iyo ijoro riguye abenshi muri bo basohora matola bagasasa mu mbuga kubera gutinya ko umutingito ushobora kuza mu ijoro ukabasenyeraho inzu.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uretse kuba hari abahisemo kurara hanze hari n’abafashe icyemezo cyo kwimuka bakaba bagiye mu nkengero z’Umujyi wa Rubavu mu gihe bategereje ko uyu mutingito watanga agahenge.

Nubwo uyu mutingito ukunze kumvikana mu bice byose by’igihugu Akarere ka Rubavu gafite umwihariko wo kuba ko kagerwaho n’uremereye kurusha ahandi dore ko ari naho umaze gusenya ibikorwa remezo byinshi kurusha ahandi.

Kubera gutinya ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga bamwe bahitamo no gusasa ku muhanda
Kubera imitingito bamwe mu baturage bo muri Rubavu bahisemo kujya basasa mu mbuga

Amafoto: Twitter/Oswald Mutuyeyezu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .