00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Abarundi baganuje Abanyarwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 Kanama 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi w’Umuganura wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021, Abarundi bitabiriye ibiganiro byabereye mu Karere ka Nyaruguru bitwaje ibinyobwa byo kuganuza Abanyarwanda nk’uko bigenda mu muco.

Ibi biganiro byabereye ku Mupaka wa Nshili uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru ahabereye ibiganiro byahuje abayobozi b’Intara y’Amajyepfo ku ruhande rw’u Rwanda n’iya Kayanza ku ruhande rw’u Burundi.

Ibi biganiro byari bigamije kureba uko umubano w’ibihugu byombi warushaho kuba mwiza, kuko umaze igihe utifashe neza.

Iyi ifoto igaragaza abantu baturutse i Burundi bafite ibinyobwa birimo inzoga zo mu bwoko bwa ‘Amstel’ bari bazaniye Abanyarwanda mu kwizihizanya nabo Umunsi w’Umuganura.

Muri ibi biganiro kandi u Burundi bwashyikirije u Rwanda Abanyarwanda barindwi bagiye muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Abarundi bazaniye Abanyarwanda ibinyobwa mu kwifatanya nabo kwizihiza Umunsi w'Umuganura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .