Gusa na none benshi mu bitabiriye ibyo birori batangaje ko uretse abo bahanzikazi baserukanye umucyo muri ibyo birori, ngo hari undi watunguye benshi na we washyirwa muri icyo cyiciro, wari wambaye nk’icyamamare koko.
Michelle Obama waserukanye n’umugabo we Barack Obama, yaje agaragara mu buryo budasanzwe bwakuriwe ingofero na benshi, bati “Yambaye nk’icyamamare rwose.”
Yari yambaye yajyanishije bidasanzwe, amabare yiganjemo umutuku wijimye, yari yambaye ipantaro ndende kandi isa n’aho ari ngari ndetse n’ikoti rirerire ryakozwe n’umuhanzi w’imideli uzwi cyane, Sergio Hudson, yari yambaye n’umukandara ufite indumyo ya zahabu, ndetse n’inkweto zakozwe na Stuart Weitzman, ukongeraho agapfukamunwa ke nako katari gasanzwe.
Ababonye uyu mugore bose muri ibi birori ntibiyumanganyije, bagaragaje ko yahacanye umucyo , benshi bahitaga bavuga ka kajambo gakunzwe mu cyongereza bati “wow!”





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!