00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Car Free Zone” yahindutse agace gateye amabengeza muri Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 04:50
Yasuwe :
0 0

‘Imbuga City Walk’, agace kahariwe abanyamaguru ahazwi nko muri “Car Free Zone” mu Mujyi wa Kigali rwagati, ni hamwe mu hantu mu minsi mike hazaba hakurura abashaka kuruhuka.

Magingo aya, imirimo yo kubaka aka gace irarimbanyije ndetse iri hafi kugera ku musozo. Ubu umuntu uhageze atangira gukururwa n’ubwiza bwaho na mbere y’uko hatahwa.

Kuri ubu hashyizwe intebe abantu bashobora kwicaramo bakaruhuka, hashyirwa amatara amurika ku buryo byo ubwabyo bitanga ifoto nziza mu masaha y’ijoro.

Hamaze kubakwa kiosks zishobora gutangirwamo serivisi zinyuranye zirimo nk’amafunguro, bivuze ko mu gihe kiri imbere abazajya bahasura bazajya bakumbura ibihe bahagirira.

Muri Werurwe 2021 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gutangira imirimo yo kubaka no kuvugurura agace katagendwamo n’imodoka kazwi nka ‘Car Free Zone’ kakagirwa ‘Imbuga City Walk’.

‘Imbuga City Walk’ igizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo ibirimo amafunguro n’ibinyobwa), ahagenewe kumurika ibikorwa, intebe rusange z’abashaka kuzahaganirira, aho wabona WiFi (internet), ubwiherero rusange n’ibindi bitandukanye.

Uyu mushinga wateganyirijwe miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Igice cya mbere cya Imbuga City Walk cyamaze kuzura ndetse mu minsi ishize cyabereyemo imurika ry'amafoto
Aka gace ni kamwe mu duteye amabengeza muri Kigali abantu bashobora kuzajya baruhukiramo
Abantu biganjemo urubyiruko basigaye batemberera muri aka gace bashaka internet
Inzira z'abanyamuguru n'amagare zamaze gukorwa
Hari imikindo ituma ako gace gahoramo amahumbezi
Aka gace katangiye kubakwa muri Werurwe uyu mwaka
Hari intebe zizajya zikoreshwa n'abantu batembereye muri aka gace
Mu masaha y'ijoro aka gace kaba kagaragara neza
Hubatswe Kiosk zizajya zicururizwamo ibyo kurya
Mu Mujyi wa Kigali ntabwo hari ahantu nk'aha abantu bashobora kwicara bakaruhuka
Aka gace kazahindura isura y'Umujyi wa Kigali mu gihe kazaba katangiye gukoreshwa
Umubare munini w'abagaragara muri aka gace muri iki gihe ni urubyiruko
Hashyizwe ikirango kigaragaza ko ari muri Kigali
Ni hamwe mu hantu hahanzwe amaso n'abakunda kuruhuka bumva akayaga
Bamwe batangiye gutwara mudasobwa zabo bakajya kwicara muri aka gace bashaka internet

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .