Amafoto ya Perezida Kagame aherekeje Jinping uyobora u Bushinwa wasoje uruzinduko mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nyakanga 2018 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame na Madamu ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga, baherekeje Perezida w’u Bushinwa wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Perezida Jinping yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga, bukeye bwaho yakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Kagame ndetse ibiganiro bagiranye biganisha ku isinywa ry’amasezerano 15 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma y’iki gikorwa, Perezida Kagame yamwakiriye ku meza muri Kigali Convention Centre aho yavuye akomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

Umugore we Peng Liyuan usanzwe ari n’Intumwa yihariye ya UNESCO mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, yasuye ishuri ry’abakobwa rya FAWE riherereye ku Gisozi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Xi Jinping yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere yerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye inama ihuza ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu izwi nka “BRICS”, birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.

Xi Jinping yabaye uwa mbere uyobora u Bushinwa ukandagiye ku butaka bw'u Rwanda
Madamu Jeannette Kagame aherekeje mugenzi we Peng Liyuan
Ubwo uyu munyacyubahiro yasozaga uruzinduko rwe mu Rwanda, haririmbwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Perezida Kagame yashimiye Xi Jinping kuba yarakiriye ubutumire bwe agasura u Rwanda
Madamu Jeannette Kagame asezera Peng Liyuan
Perezida Kagame na Madamu basezera kuri Xi Jinping n'umugore we Peng Liyuan ubwo bari berekeje muri Afurika y'Epfo

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza