Amafoto y’umunsi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 4 Ugushyingo 2016 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Abantu banyuranye muri Afurika by’umwihariko abanya Uganda, ntibazibagirwa uwari Perezida wabo Idi Amini Dada hagati y’umwaka wa 1971 na 1979 nyuma yo guhirika Milton Obote.

Ubutegetsi bwa Amin bwagiye burangwa n’igitugu, ubwicanyi bwa hato na hato harimo n’ubwo yabaga yatangiye itegeko ku giti cye, kwirukana abanyamahanga biganjemo abazungu n’ibindi.

Mu 1972 Amin yirukanye ibihumbi 60 by’abanya-Aziya biganjemo Abahinde ndetse imitungo yabo ayigabanya abari bamushyigikiye mu cyo yari yise ’Intambara y’ubukungu’.

Yakunze kurangwa kandi no kuvuga ko abazungu barutwa n’abirabura, aho yabyerekanishaga ibikorwa twakita ko bisuzuguritse yabakoreshaga birimo kubarahiza bapfukamye hasi, kubazengurutsa Umujyi bamuhetse n’ibindi.

Nyuma yo kotswa igitutu n’ingabo zaharaniraga ukwishyira ukizana kwa Uganda (Uganda National Liberation Army, UNLA), muri Mata 1979, Amin yahunze igihungu ajya muri Libya, aho yavuye ajya muri Arabia Saoudite ari naho yapfiriye mu 2003, azize indwara y’Impyiko.

Mu 1975, Idi Amin yategetse Abongereza 12 ko bamupfukama imbere bakarahira ko bagomba kumwubaha. Aba biteguraga kwinjira mu gisirikare cya Uganda
Mu 1975 kandi yagaragaye mu birori byari byateguwe muri Uganda ahetswe n'abazungu agenda asuhuza abaturage be asa n'ugaragaza ko abazungu ari umutwaro muri Afurika
Ku butegetsi bwe, Amin yaranzwe n'ibikorwa bibi ku bazungu aho mu 1972 yirukanye ibihumbi 60 by'abanyaziya biganjemo Abahinde ndetse n'imitungo yabo arayitanga
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko ku gihe cy’ubutegetsi bwa Idi Amin hishwe abantu bari hagati y’ibihumbi 100 na 500, barimo n’abicwaga ku itegeko rye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza