Amafoto y’Umunsi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 2 Ugushyingo 2016 saa 09:53
Yasuwe : XX
0

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe ari ibihugu bifitanye umubano mwiza n’ubucuti bwihariye, aho mu bihe bitandukanye abayobozi b’ibihugu byombi na za Guverinoma bagiye basurana.

Ni muri urwo rwego bamwe mu bayoboye iki gihugu gifatwa nk’igihangange ku Isi basuye u Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse na Perezida Kagame ubwe agenderera iki gihugu.

Mu 1998 Bill Clinton yagendereye u Rwanda, yakirwa na Pasteur Bizimungu wari Perezida w'u Rwanda icyo gihe
Mu 2005 kandi Perezida Kagame nawe yasuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakirwa muri White House na Perezida George W Bush
Bush yagereye mu kebo Perezida Kagame asura u Rwanda mu 2008 nyuma y'imyaka 10 Bill Clinton basimburanye ku butegetsi ahavuye. Yari aje gufungura ku mugaragaro icyicaro gishya cya Ambasade y'iki gihugu cyari cyimukiye ku Kacyiru
Perezida Kagame na Bush nyuma yo gufungura ku mugaragaro Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda
Bush yakiriwe n'Itorero riramubyinira nawe agaragaza ibyishimo
Bill Clinton yongeye gusura u Rwanda mu 2012 yaravuye ku mwanya wo kuyobora Amerika, asura ibikorwa bitandukanye birimo iby'ubuvuzi n'ibindi
Muri Kamena 2014, Perezida Kagame yongeye kwakirwa na Perezida Obama, ubwo yari yitabiriye inama ihuza iki gihugu n'ibyo ku mugabane wa Afurika (US Africa summit)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza