00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto: Abanyamerika bunamiye abaguye mu bitero by’iterabwoba byabibasiye mu 2001

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’Imyaka 20 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibasiwe n’ibitero by’iterabwoba byayibasiye mu 2001, abayobozi b’iki gihugu n’abaturage bacyo bahuriye mu muhango wo kwibuka abasaga 3000 babiguyemo.

Ku wa 11 Nzeri nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabweho ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda byasenye umuturirwa wari uherereye New York uzwi nka World Trade Center.

Ibi bitero byagabwe hifashishijwe indege enye zashimuswe n’abiyahuzi, ebyiri muri zo zikagongeshwa inyubako ya World Trade Center, mu gihe indi yagongeshejwe Pentagon hafi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika i Washington. Iya kane yo yashwanyukiye i Pennsylvania.

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri 2021 nibwo habaye umuhango wo kwibuka abaguye muri ibi bitero. Uyu muhango wabereye i Manhattan aho uyu muturirwa wari uherereye witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Joe Biden n’umugore we, Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika n’umugore we, Michelle Obama.

Uyu muhango watangiye saa mbili n’iminota 46, isaha n’ubundi izi ndege zagongeye uyu muturirwa, hafatwa umunota wo guha icyubahiro abaguye muri ibi bitero.

Mike Low ufite umukobwa wakoraga muri imwe muri izi ndege, yabwiye abari aho agahinda yatewe n’urupfu rwe.

Ati “Ubwenge bwanjye busubira inyuma bukibuka uriya munsi wasaga n’aho sekibi yamanukiye mu Isi yacu, ariko ni n’igihe abantu benshi bakoze cyane birengeje ibisanzwe.”

Muri uyu muhango wari wanitabiriwe na Hillary Clinton wari Senateri uhagarariye New York muri icyo gihe, hasomwe amazina y’abantu 2 997 baguye muri iki gitero.

Perezida Joe Biden yasabye abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kunga ubumwe mu gihe bibuka ku nshuro ya 20 iki gitero cy’iterabwoba.

Abanyamerika baribuka ibi bitero ku nshuro ya 2020, nyuma y’igihe gito ubuyobozi bw’Igihugu cyabo bufashe umwanzuro wo gukura muri Afghanistan ingabo zari zaroherejweyo mu rwego rwo kurwanya iterabwoba.

Ubwo hibukabwaga ibi bitero kandi, Urwego rushinzwe Iperereza, FBI rwashyize hanze inyandiko zigaragaza bimwe mu bimaze kumenyekana.

Barack Obama na Joe Biden bifatanyije n'abandi baturage kwibuka abaguye muri ibi bitero
Aha Perezida Joe Biden na Michelle Obama bari mu kivunge cy'abaje kwibuka
Benshi mu bitabiriye iki gikorwa bari bitwaje indabo zo gushyira ku gicumbi cy'amateka y'ibi bitero
Uyu muhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye
Benshi mu bitabiriye iki gikorwa bari bitwaje indabo zo gushyira ku gicumbi cy'amateka y'ibi bitero
Bamwe bananiwe kwihangana baraturika bararira
Hacuranzwe indirimbo zo kwibuka no guha agaciro abaguye muri ibi bitero
Aha Perezida Joe Biden yasuhuzaga umwana wari witabiriye uyu muhango
Perezida Joe Biden ubwo yageraga kuri Pentagon, nka hamwe mu ho ibi bitero byibasiye
Perezida, Joe Biden na Visi Perezida, Kamala Harris bunamira inzirakarengane z'ibi bitero
Bamwe baje bitwaje amafoto y'ababo batikiriye mu bitero by'iterabwoba byibasiye Amerika mu 2001
Hacanywe urumuri nk'ikimenyetso cyo kuzirikana ababuriye ubuzima muri ibi bitero
Hacanywe urumuri nk'ikimenyetso cyo kuzirikana ababuriye ubuzima muri ibi bitero
Uyu muhango witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Bashyize indabo ahashyinguwe ababo
Bahawe icyubahiro n'abasirikare ba Amerika
Buri mwaka Abanyamerika bazirikana bagenzi babo baguye muri iki gitero
Abana nabo bari bitabiriye uyu muhango kugira ngo bamenye amateka y'ibyabaye ku gihugu cyabo
Ibi bitero byaguyemo abarenga 3000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .