Muteteri yitangiye kurera imfubyi muri SOS nyuma yo gupfakara muri Jenoside

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 8 Gashyantare 2018 saa 07:18
Yasuwe :
3
Warning: fread(): Length parameter must be greater than 0 in /home/lex94/public_html/ecrire/public/evaluer_page.php(51) : eval()'d code on line 14

Muteteri Marie Théogène afite amateka ashingiye ku neza yashibutse mu bikomere yagiriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yaburiyemo umugabo bari bamaze igihe gito bashakanye batarabyarana n’abo mu muryango we bose.

Muteteri wari ufite intimba n’agahinda ku mutima yaje kugira ishyaka ryo kurera abana b’imfubyi muri SOS Kacyiru aho abarenga 30 bamunyuze mu biganza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagaragaje ko yamaze kwiyakira bitewe n’akazi akora ko kuba hafi imfubyi zitagira kirengera.

Yagize ati “Nageze hano muri SOS tariki 8 kamena 1994, nari mfite agahinda kenda kunturitsa umutima kubera ko nari nsigaye ndi nyakamwe. Nkihagera nahise ntangira kurera abana bari bafite ibikomere bikabije ku mubiri no ku mutima, ibyanjye ndabyibagirwa ntangira guhumuriza abana no kubitaho.”

Akomeza avuga ko mu bana yareze mu myaka isaga 24 ishize, harimo n’uwari umaze icyumweru kimwe avutse.

Yagize ati “Mu ntimba, mu gahinda, mu marira, mu bikomere niho natangiriye ariko ubu ndashima Imana ko twabayeho. Ntangira nahahuriye n’abana bajya ku musarani n’amara akaza, dufite inzara kuko hari mu ntambara, ibiryo twaryaga SOS yabikuraga Nairobi. Ndabyibuka hari nk’umwana banzaniye atujuje n’ikilo kimwe yari amaze nk’icyumweru avutse, ariko ubu ni mukuru amaze kugira imyaka 24.”

Mu bana yareze harimo abamaze gushaka abandi biga muri za kaminuza mu Rwanda no hanze, ibi ngo bimutera ishema ryo gukomeza kwitangira abana b’Abanyarwanda.

Ati “Kuva 1994 maze kurera abana 32 bamwe bariga muri kaminuza hanze, abandi biga muri kaminuza hano mu Rwanda, hari n’uwo nashyingiye. Numva rero mfite ibyishimo bikomeye kuko mbona abana nareze badafite kirengera bakuze kandi bameze neza.”

Muteteri watangiye kurera imfubyi afite imyaka 32 ubu agize 57 akaba yaranze kongera gushaka nubwo yagiye abona abamurambagiza benshi.

Ati “Nagiye mbona abandambagiza batandukanye, ariko kuko nabonaga abana bakeneye umuntu ubaba hafi akabereka urukundo rwa kibyeyi nabo bakamwita mama, nkavuga ngo Mana yanjye ubu ndagenda koko nsige aba bana? Ni uko naretse gushaka nitangira kurera abana bababaye.”

Umuyobozi wa SOS Rwanda, Nyinawagaga Claudine, avuga ko nta gihembo umuntu yabona cyo guha abagore bakora akazi ko kurera abana b’imfubyi n’abandi batagira kivurira.

Ati “Ni akazi gasaba ubwitange gasaba umutima w’urukundo nta wabona igihembo ahaye umuntu witangira kurera abana babyawe n’ababyeyi batandukanye kandi bose akabarera nk’abe.”

Muri ‘SOS Villages d’Enfants Rwanda’ harererwa abana 78, abo iha ubufasha bwose ariko bataba mu kigo ni 141; abo yishyurira kaminuza ni 81 hamwe n’abandi 60 yishyurira amashuri yisumbuye.

Muteteri Marie Théogène amaze imyaka isaga 24 arera abana b'imfubyi
Mukankumburwa Jacqueline wo muri Village ya Kayonza yishimanye n'umwana arera
Kabagire Annonciatte ahuza urugwiro na bamwe mu bana arera muri SOS

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza

Article (102957) Re-process this page