Kwamamaza

Mukankundiye yakuye inzu mu bucuruzi bw’ibirere by’insina

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 09:22' na Thamimu Hakizimana


Mukankundiye Jacqueline w’imyaka 41, atuye mu Mudugudu wa Gatebe mu Kagari ka Nyange, umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi yemeza ko atunzwe no kugurisha ibirere by’insina ndetse ko yabikuyemo inzu ifite agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umurimo Mukankundiye umubyeyi w’abana batanu, avuga ko yihangiye mu mwaka wa 2012, akaza gutangira kuwushyira mu bikorwa mu 2013 mu rwego rwo kwiteza imbere no kwirinda ingeso yo gusabiriza.

We n’umuryango kugirango baticwa n’inzara, yahisemo kujya yirirwa ashakisha ibirere by’insina mu bice bitandukanye byo mu Murenge wa Bugarama ndetse ko hari n’igihe yambuka umupaka akajya kubishakira mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi birere acuruza, ngo bigurwa cyane n’abacuruza inyanya babyifashisha bazipakira mu mifuka kugirango mu rugendo zitangirika mu gihe bashaka kuzohereza i Kigali no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.

Avuga ko yahisemo uyu mwuga wo kugurisha ibirere by’insina nyuma yo gusanga hari abantu benshi batandukanye utunze kandi babayeho neza.

Mukankundiye yabwiye IGIHE ko ubu yabashije kwiyubakira inzu y’ibyumba bine n’uruganiriro, ifite agaciro ka miliyoni imwe yaguze mu mafaranga yakuye mu kugurisha ibirere.

Yagize ati “ Ubu ndi mu nzu yanjye niyubakiye mu mafaranga nakuye muri ubu bucuruzi ndetse ubu ndateganya no kugura ikindi kibanza nzubakamo inzu yo gukodesha cyangwa nshobora kuzakoreramo ubworozi bw’inkoko mu minsi iri imbere.”

Nubwo afite inshingano nyinshi zo gukora zirimo kurihira abana amafaranga y’ishuri,mitiweli no guhaha; Mukankundiye yemeza ko buri kwezi ashobora gukorera amafaranga agera ku bihumbi 60 kandi kuva yatangira uyu mwuga we n’abana be bakaba baticwa n’inzara.

Yakomeje avuga ko ubu afite ibihumbi 200 kuri konti ye amaze kwizigamira.

Ababazwa n’uko hari abamufata nk’imburamukoro

Mukankundiye Jacqueline avuga ko nta kintu kimubabaza nk’uburyo hari abantu bamusuzugura ndetse bakanamufata nk’imburamukoro bitewe n’umwuga akora mu gihe umutwaro umwe gusa w’ibirere bawumugurira ku mafaranga 500.

Yagize ati “ Mbabazwa cyane n’uko hari abantu bansuzugura bagashaka kungaragariza ko akazi nkora ntacyo kamaze mu gihe kuva natangira kugakora nta kintu na kimwe nari nakenera ngo nanirwe kukigurira cyangwa kukigurira abana banjye.”

Mukankundiye yasabye abagore bagenzi be kwihangira imirimo aho gushaka ko buri kintu cyose bakeneye bagihabwa n’abagabo babo ngo kuko ari bimwe mu bibongerera agaciro mu ngo zabo.

Mukankundiye Jacqueline yiyubakiye inzu abikesha ubucuruzi bw’ibirere
Umutwaro umwe w'ibirere awugurisha amafaranga 500
Abacuruzi b'inyanya nibo bakiriya be b'imena

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 24 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved