Kwamamaza

Miss Mutesi Jolly yatanze miliyoni y’amafaranga yo gufasha abatishoboye kwiga Kaminuza

Yanditswe kuya 14-08-2016 saa 13:45' na Prudence Kwizera


Nyampinga w’u Rwanda, Mutesi Jolly, yafunguye ku mugaragaro ikigega kizajya gitangwamo amafaranga azafasha abana batishoboye barangije kwiga amashuri yisumbuye kugira ngo babone uko bakomeza no muri Kaminuza.

Mutesi Jolly yafunguye iki kigega ubwo yari mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama 2016 mu kwifatanya n’Umuryango Mwanukundwa kwizihiza ibirori by’isabukuru y’imyaka 21 umaze ubayeho.

Umuryango Mwanukundwa ufasha abana batishoboye kwiga no kubakura mu buzima bubi baba barimo bitewe n’ibibazo bitandukanye bishingiye ku bukene.

Uyu muryango wagaragaje byinshi wagezeho mu myaka 21 umaze ubayeho, ariko werekana ko hari ikibazo cy’ubushobozi bucye budatuma abana utera inkunga biga ngo bagera muri Kaminuza, bityo wiyemeza gutangiza ikigega cyo gukuraho izo mbogamizi.

Rose Gakwandi, Umubyeyi washinze uyu muryango yavuze ko batekereje gushyiraho iki kigega kugira ngo buri wese ufite umutima mwiza wo gufasha abe yatanga umusanzu we mu gushyigikira uburezi ku bana batishoboye.

Gakwandi ati “Kiriya kigega kizatugoboka, duhereye ku bana ba Mwanukundwa, ariko n’undi wese uzaza atugana tuzamufasha kuko niko twe dukora, nta mipaka dushyiraho. Tuzareba ubushobozi dufite n’abandi tubafashe, kuko icyo tugamije ni ugufasha abana batishoboye uko dushoboye kose.”

Miss Mutesi Jolly wafunguye ku mugaragaro iki kigega yahise atangamo umusanzu wa miliyoni imwe y’amanyarwanda, asaba buri wese kugishyigikira kuko ari ingirakamaro.

Ati “Umutima mwiza uyu mubyeyi yagaragaje twese dukwiye kuwugenderaho tugashyira hamwe tugashyigikira iki kigega kugira ngo abana b’u Rwanda bige. Uko turi aha twabigenderaho, kandi dushyize hamwe twagera kuri byinshi byiza.”

Nyampinga Mutesi Jolly kandi yasabye abana bafashwa na Mwanukundwa kurangwa n’ikinyabupfura, bakabyaza umusaruro inkunga bahabwa kandi bakagira umuco wo gukunda igihugu no kugikorera.

Bamwe mu bana bafashijwe kwiga na Mwanukundwa ariko ntibagira amahire yo gukomeza muri Kaminuza kubera ubushobozi bucye, bishimiye iki kigega, bavuga ko ari igisubizo cyiza ku bibazo bari bafite.

Abari bateraniye kuri sitade Huye, ku ikubitiro bashyize muri iki kigega amafaranga angana na Miliyoni eshatu n’ibihumbi 485 by’amanyarwanda ndetse n’ama Euro 500.

Nkuko byatangajwe, kugeza ubu Umuryango Mwanukundwa ufasha abana 7 507 biga mu mashuri abanza, 1 368 biga mu yisumbuye, ndetse n’urubyiruko 120 rwiga imyuga.

Mu rwego rwo kurushaho kubashyigikira, ababyeyi b’aba bana bafashijwe kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no gukora ibikorwa bibateza imbere.

Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye itangizwa ry'iki kigega
Rose Gakwandi watangije Umuryango Mwanukundwa
Miss Mutesi Jolly yatanze miliyoni y’amafaranga y'u Rwanda muri iki kigega

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved