Karema ashavuzwa no kubona abafite ubumuga basabiriza
Ababazwa n’akato ahabwa n’umuryango we
Uyu mugabo atuye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge aho abana n’umugore we n’abana babo batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa.
Karema w’imyaka 75 yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru ahahoze hitwa mu Ruhengeri, agarukwaho cyane n’abamuzi ahanini bitewe n’uburyo ashobora kwishyurira amafaranga y’ishuri agera ku bihumbi 150 abana be barimo babiri biga mu yisumbuye.
Uyu mugabo uvuga ko yahereye ku gishoro cy’amafaranga 700, amaze kwiyuzuriza inzu y’arenga miliyoni 18. Afite inzu ebyiri zirimo iyo atuyemo y’ibyumba bitatu n’uruganiriro n’iy’ibyumba bitatu n’ubwiherero mu nzu ikodeshwa amafaranga ibihumbi 150.
Mu kiganiro Karema yagiranye na IGIHE yashimangiye ko ubuzima bwiza afite, abukesha amafaranga 700 yahawe n’umugiraneza w’Umunye-Congo ahagana mu 1970 kuko ariyo yatangiriyeho gucuruza mushikaki (brochette) no kugura indodo zo kudoda inkweto.
Yagize ati “Nagize amahirwe mva mu cyaro mfite imyaka 11 nyuma y’uko data abenze mama amuziza ko yabyaye umwana ufite ubumuga. Nahise nza i Kigali nzanywe n’umugiraneza ntangira kwiga kudoda inkweto hariya kuri 40 mbyigishijwe n’Abanye-Congo bari bahatuye.”
Yakomeje agira ati “Naje kugira amahirwe haza undi Munye-Congo wari uvuye i Katanga ampa amafaranga 700 nyongera kuri make nari mfite, ntangira kurundarunda amabuye yo kubaka.”
Mu 1972, Karema wadodaga inkweto muri icyo gihe yagize igitekerezo cyo kubaka ahita atangira gukusanya amabuye ndetse bamwe mu Bayisilamu b’i Nyamirambo batangira kumufasha bamuha umucanga n’ibindi. Ibi bikoresho nibyo yifashishije yubaka inzu ya mbere yari ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro.
Yemeza ko muri icyo gihe atacitse intege ahubwo yakomeje kudoda inkweto ndetse nyuma y’aho ararongora kuko yari afite inzu yo kubamo.
Karema ntiyahiriwe n’urugo rwa mbere kuko umugore bashakanye baje gutandukana mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Uwo mugore twabyaranye abana batatu akimara kunta mu nzu sinacitse intege, kubera ko amafaranga ya kera yari afite agaciro, nashakishije andi make ku yo nari mfite nakuraga mu budozi bw’inkweto na mushikaki notsaga nijoro bimfasha kubaka indi nzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro. Amafaranga bayikodesha ni yo antunze kuko ntakibasha kudoda.”
Ababazwa n’akato ahabwa n’umuryango we
Karema avuga ko ahangayikishwa no gusuzugurwa n’umugore we babyaranye abana batatu.
Yagize ati “Mbabazwa n’uko hari igihe umugore wanjye nsuzugura kandi ari njye umutunze. Ikindi kinshavuza ni uburyo umwana wanjye wo ku mugore wa mbere nirereye imyaka 25 nyina amaze kunta yaje kunyihakana avuga ko atabyarwa n’umuntu ufite ubumuga.”
Ababazwa no kubona abamugaye basabiriza
Karema avuga ko atajya ashimishwa na rimwe no kubona bagenzi be bavukanye ubumuga basabiriza bitwaje uko bavutse kandi hari indi mirimo bashobora gukora ikabatunga.
Yagize ati “Buri gihe iyo mbonye umuntu asabiriza afite amaboko n’amaguru birambabaza cyane ariko noneho birushaho iyo mbonye usabiriza yitwaje ko yamugaye kuko njye sinigeze nsabiriza kuva mu bwana bwanjye. Ubu nditunze kandi urabona ko nitunze neza kuko mbarirwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.”
Karema avuga ko aramutse abonye igare rikoresha moteri, yagera kuri byinshi birenze ibyo amaze kwigezaho, cyane ko ubu atakibasha kwitwara wenyine kubera ko amaze gusaza.










TANGA IGITEKEREZO