00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Inzozi za Uwamwezi wakoze umushinga wo gutera ibiti 1000 bya avoka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

Uwamwezi Gloriose wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye yakoze umushinga wo gutera ibiti bya avoka bigera ku gihumbi aho kuri ubu byatangiye kumuha umusaruro ushimishije.

Uyu mugore w’imyaka 57 y’amavuko afite ababana batatu ni umupfakazi, akorera umushinga we mu Kagari ka Rukira aho atuye. Yatangiye gutera izo avoka mu 2016 ubwo yumvaga ko mu Karere ka Huye hagiye kubakwa uruganda ruzitunganya rukazongerera agaciro.

Yahise ashaka ingemwe atangira gutera ibiti bya avoka mu murima we, kugeza ubwo bikuze bitangira gutanga umusaruro.

Ati “Numvise ngize igitekerezo cyo guhinga iyi sambu kuko nabonaga mu by’ukuri nta musaruro ufatika itanga, ndavuga ngo aya mahirwe uwayabyaza umusaruro.”

Muri ibyo biti bya avoka igihumbi, ibigera kuri 700 byatangiye kwera na ho 450 yatangiye kubisarura.

Ati “Ibyera neza ni nka 450 kandi nshobora kubona nka toni 15 ku gihembwe ariko haracyari kare kuko nibwo zigitangira kwera. Muri gihembwe kimwe nkuramo amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe n’igice.”

Nubwo uruganda rutunganya avoka mu Karere ka Huye rutarubakwa, Uwamwezi afite isoko agurishaho umusaruro we.

Ati “Isoko riraboneka cyane ahubwo ntitubasha kurihaza, mfite sosiyete iza kugura umusaruro wanjye ikawujyana i Dubai.”

Ubwoko bwa avoka yateye bugera kuri butatu bwerera imyaka ibiri zigatangira gusarurwa neza zimaze imyaka itatu.

Mu mwaka umwe igiti cyera inshuro ebyeri kandi ku nshuro imwe gisarurwa kane.
Ati “Mu mwaka yeramo ibihembwe bibiri ariko mu gihembwe kimwe ujyamo gusarura nk’inshuro enye, nyuma ya buri byumweru bibiri ukajyamo inshuro enye ukaba urarangije.”

Bitewe n’uburyo avoka yahinze zimuha umusaruro mwiza, afite inzozi zo kuzubaka uruganda ruzitunganyamo amavuta n’ibiryo by’amatungo. Gusa arateganya kubanza kongera ubuso zihinzego kugira ngo umusaruro ube mwinshi.

Muri rusange mu bikorwa bye by’ubuhinzi bwa avoka no mu kuzisarura akoresha abantu 17.

Agira inama abantu by’umwihariko abagore n’urubyiruko gutinyuka bagakora ibikorwa bibateza imbere kuko na we mbere yabanje kwitinya ariko nyuma aza gutera intambwe ashyira mu bikorwa umushinga we.

Uwamwezi Gloriose wo mu Murenge wa Huye yakoze umushinga atera ibiti bya avoka bigera ku 1000
Muir ibyo biti bya Avoka igihumbi ibigera kuri 700 byatangiye kwera
Nubwo uruganda rutunganya avoka mu Karere ka Huye rutarubakwa, Uwamwezi afite isoko agurishaho umusaruro we
Uwamwezi ahinga ubwoko bugera kuri butatu bwa avoka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .