Kwamamaza

Bimpe w’imyaka 24 yatorewe kuyobora abiga farumasi ku Isi

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 12:58' na IGIHE


Israel Bimpe, urangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi mu gashami ka Farumasi yatorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’abiga farumasi ku Isi (International Pharmaceutical Students’ Federation -IPSF), aba umunyafurika wa mbere uciye ako gahigo.

Bimpe yatorewe muri Zimbabwe ku wa 4 Kanama 2016 muri kongere ya 62 y’abagize amashyirahamwe y’abiga farumasi hirya no hino ku Isi.

Yari asanzwe ari umuyobozi w’iyo mpuzamashyirahamwe y’abiga farumasi muri Kaminuza zo muri Afurika, umwanya yatorewe muri 2015. Abaye n’Umunyafurika wa mbere uyiyoboye ku rwego rw’Isi, kuva mu 1949, ubwo iyi mpuzamashyirahamwe igizwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi 350 bakomoka mu bihugu 84, yashingwaga.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Nimbabazi Othniel, umuvugizi w’umuryango w’abiga Farumasi mu Rwanda(Rwanda Pharmaceutical Students Association-RPSA), yavuze ko ari ishema u Rwanda rukomeje kwegukana mu ruhando rw’amahanga, byerekana ko abanyarwanda bashoboye.

Yagize ati “ Ni ibyishimo ku Rwanda, biragaragaza n’uburyo urubyiruko rwaho rwitabira gukora, ndetse n’ubushake n’umuhate biruranga, kandi bigaragaza isura nziza y’u Rwanda.”

Nimbabazi avuga ko Afurika nayo iba ibyungukiyemo kuko hari inama zikomeye bitabira ziba zateguwe na Loni ndetse n’amashami yayo ashinzwe ubuzima nka OMS ku buryo batanga ibitekerezo byabo bikubahirizwa.

Israel aherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelors Degree) muri kaminuza y’u Rwanda.

Umuryango ayobora uhuza abarangije mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza(Masters). Urangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza awumaramo imyaka ine.

Uyu muryango mu Rwanda uhuza abiga muri Kaminuza y’u Rwanda na Mount Kenya University, ishami ry’u Rwanda. Umaze guhembwa inshuro ebyiri muri Afurika, mu bihembo wahawe mu myaka ya 2014-15 na 2015-2016.Batatu mu bagize uyu muryango nabo bagiye bahembwa ku giti cyabo.

Bimpe watorewe kuyobora abiga farumasi kwiga

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved