Abanyarwanda batatu ku rutonde rw’Abanyafurika bato bavuga rikijyana

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Kanama 2017 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda Jean Bosco Nzeyimana, Nancy Sibo na Sonia Mugabo basohotse ku rutonde rw’urubyiruko rw’abanyafurika 100 bavuga rikijyana (Influential Young Africans).

Uru rutonde rusohorwa buri mwaka n’umuryango Young Africa Awards, rugasohokaho urubyiruko rw’abanyafurika rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa uwo mwaka.

Nzeyimana na Mugabo bari ku rutonde rumwe n’Umuhanzi wo muri Tanzania Ali Kiba, Diamond Platinumz, Davido wo muri Nigeria, Wizkid, Umukinnyi w’icyamamare wo muri Senegal Sadio Mané ukinira Liverpool n’abandi.

Nzeyimana w’imyaka 24, ni rwiyemezamirimo washinze ikigo kitwa ‘Habona Ltd’ gikora ibijyanye no gukusanya imyanda kikayibyazamo ibicanwa birimo amakara azwi nka ‘Briquette’, zitangiza ibidukikije, biogas yo gutekesha n’ifumbire y’imborera ifasha abahinzi guhunga neza kandi bakeza.

Uyu musore mu mwaka wa 2015 yahuye na Perezida Barrack Obama wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda ya Yali ihuza ba rwiyemezamirimo bato barangije amashuri yabo muri Amerika.

Nzeyimana kandi yanahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame ubwo hatangwaga ku nshuro ya Gatanu ibihembo bihabwa urubyiruko rufite icyo rwagezeho kizwi ku izina rya “Celebrating Young Rwandan Achievers (CYRWA) Awards.

Nancy Sibo waje ku mwanya wa 73, mu 2015 yatoranyijwe mu bantu 60 bakiri bato baturuka mu bihugu byose bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza(Common wealth), bagize uruhare mu kuzana impinduka mu ngeri zinyuranye, nk’ubuzima, uburezi, uburinganire, ibidukikije, kuringanira ku bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubundi bunyuranye, bagenewe igihembo n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

Sonia Mugabo waje ku mwanya wa 87, ni umunyarwandakazi w’umunyamideli ubimazemo igihe. Afite inzu y’imideli izwi nka SM ikora imideli itandukanye yaba imyambaro y’abagabo ndetse n’iy’abagore.

Mugabo w’imyaka 27 umwaka ushize yafunguye iduka rishya ry’imideli muri Marriot Hotel.

Umwaka ushize Nzeyimana, Mugabo na Teta Isibo basohotse ku rutonde rukorwa n’Ikinyamakuru Forbes Magazine mu banyafurika bakiri bato 30 batanga icyizere cy’ejo hazaza ku mugabane.

Perezida wa Young African Awards, Prince Akpah, yavuze ko urutonde rw’uyu mwaka rwashyizweho abantu bari hagati y’imaka 15 na 36 bo mu bihugu 28 byo muri Afurika. Ibihugu bifitemo abantu benshi ni Nigeria ifite 19, Afurika y’Epfo ifitemo 18, Ghana ifitemo abantu 10 na Kenya ifitemo abnatu 7.

Mu rubyiruko 100 rwatangajwe, 45 ni abagore naho 55 ni abagabo. Akpah yavuze ko kuba abagore ari benshi ari iby’agaciro kuko bitera ingufu n’abandi bagore gukanguka bakigaragaza mu byo bashoboye.

Nzeyimana w’imyaka 24, ni rwiyemezamirimo washinze ikigo kitwa ‘Habona Ltd’ gikora ibijyanye no gukusanya imyanda kikayibyazamo ibicanwa birimo amakara azwi nka ‘Briquette’
Sonia Mugabo waje ku mwanya wa 87, ni umunyarwandakazi w’umunyamideli ubimazemo igihe. Afite inzu y’imideli izwi nka SM ikora imideli itandukanye yaba imyambaro y’abagabo ndetse n’iy’abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza