00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuramyi Danny Mutabazi yasezeranye imbere y’amategeko (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 Kanama 2021 saa 05:47
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 6 Kanama 2021 yanditse amateka mashya mu buzima bwa Danny Mutabazi. Uyu muhanzi uhimbaza Imana yavuye mu cyiciro cy’ingaragu nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Mahoro Bernadette [Berry].

Danny Mutabazi na Mahoro Berry bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo, kuri uyu wa Gatanu ni bwo bahamije isezerano ryo kubana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda. Basezeraniye mu Murenga wa Gisozi ho mu Karere ka Gasabo.

Nyuma yo gusinyira kubana akaramata n’umukunzi we mu buryo bwemewe n’amategeko, Danny Mutabazi, yabwiye IGIHE ko ashimishijwe n’intambwe yateye.

Yakomeje ati “Nabyakiriye neza kuko ni indi ntambwe nshya igize ubuzima bwanjye; kuba rero nateye iyi ntambwe ni ishimwe rikomeye Imana yanshyize ku mutima.’’

Umushinga wabo wo kurushinga bawutangarije abo basengana tariki ya 21 Werurwe 2021 ubwo berekanwaga mu rusengero rwa ADEPR Kumukenke, aho uyu musore asanzwe ateranira. Umukunzi we na we ni umuririmbyi muri Korali yitwa Himbaza yo muri ADEPR Kacyiru ahazwi nko mu Kanserege.

Danny Mutabazi uri mu bagezweho by’umwihariko mu Itorero ry’Abanyamwuka, ADEPR na Mahoro Berry bamaze imyaka ibiri bakundana. Yari aherutse kubwira IGIHE ko yamukunze, yiyemeza kubana na we kuko ari we wamunyuze umutima.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Danny Mutabazi arateganya guhamya iryo sezerano imbere y’Imana mu birori bitaganyijwe tariki ya 4 Nzeri 2021.

Uyu musore yatangiye kuririmba mu 2004 abarizwa muri korali z’abana, impano ye yaje gukura kugeza mu 2015 ubwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Ubuhanzi bwe abuvanga n’ivugabutumwa akorera muri ADEPR, Paruwasi ya Gasave.

Izina rye rizwi mu ndirimbo zirimo ‘‘Calvary’’ yatumye amenyekana n’izindi nka “Ntiyasinziriye”, “Ntiwanyihakanye”, “Binkoze ku Mutima”, “Ufite uwo mwana”, “Amarira y’Ibyishimo”, “Saa Cyenda” na “Ikamba” ari na yo aheruka gushyira hanze.

-  “Ikamba” ni yo ndirimbo Danny Mutabazi aheruka gushyira hanze

-  Reba indirimbo “Amarira y’Ibyishimo” iri mu ze zakunzwe

-  “Binkoze ku mutima” iri mu ndirimbo za Danny Mutabazi zakunzwe cyane

Umuramyi Danny Mutabazi yasezeranye imbere y’amategeko n'umukunzi we Mahoro Bernadette
Mahoro Bernadette [Berry] yasinyiye ko yabaye umugore wa Danny Mutabazi imbere y'amategeko
Mahoro Bernadette [Berry] na Danny Mutabazi bamaze igihe kirekire bari mu munyenga w'urukundo
Uyu munsi wari uw'ibyishimo kuri Danny Mutabazi n'umukunzi we
Mahoro Berry ni umuririmbyi muri Korali yitwa Himbaza yo muri ADEPR Kacyiru mu Kanserege
Danny Mutabazi akorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR, Paruwasi ya Gasave

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .