Abagore bahararukwa gutera akabariro nyuma y’umwaka bashyingiwe

Yanditswe na Bizimana Jonathan
Kuya 16 Nzeri 2017 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Abagore bamaze igihe kirenze umwaka umwe babana n’abagabo babo, ntibakunze gushishikazwa no gukora imibonano mpuzabitsina ugereranyije n’abagore bamaze igihe gito bashyingiwe, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya Southampton bwabigaragaje.

Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo habaye gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato, yaba abagabo cyangwa abagore bashobora kuzinukwa kuyikora.

Ikindi gishobora gutuma habaho guhararukwa gukora imibonano mpuzabitsina harimo kuba umuntu afite ikibazo mu buzima bwo mutwe, kumva atameze neza mu mubiri, cyangwa se yarigeze kurwara zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ku bagore by’umwihariko, uwahuye n’abagabo batatu cyangwa barenze mu mwaka umwe, ndetse n’abafite abana bari munsi y’imyaka itanu, ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina biragabanuka.

Professor Cynthia Graham, umushakashatsi akaba n’umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ubyigisha muri Kaminuza ya Southampton, yatangaje ko ubu bushakashatsi bwerekanye impamvu itera guharurukwa gukora imibonano mpuzabitsina, haba ku bagore cyangwa abagabo.

By’umwihariko, abagore usanga uburyo baganiramo n’abagabo babo, uko babanye ndetse n’igihe bamaze babana bigira uruhare rukomeye mu gutuma bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Nk’uko bitangazwa na Daily Mail, mu bantu ibihumbi 11 bakoreweho ubushakashatsi, abagera ku bihumbi 6669 bari abagore, mu gihe abandi ibihumbi 4839 bari abagabo. Bose bakaba bari bafite nibura umuntu umwe bakorana imibonano mpuzabitsina mu gihe kingana n’amezi 12.

Abagore nibo batinyuka kuvuga ku byerekeye imibonano mpuzabitsina kurusha abagabo nk’uko ubushakashatsi bwabyerekanye.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe nyuma y’igihe kingana n’ukwezi kumwe Ikigo gikora ubushakashatsi ku gitsina, uburinganire no ku buzima bw’imyororokere, Kinsey Institute, giherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya Indiana, gisohoye ubundi bushakashatsi bwerekana uko abantu bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’imyaka bafite.

Muri ubwo bushakashatsi bwa Kinsey Institute, buvuga ko abantu bafite imyaka hagati ya 18 na 29 ugereranyije, bakora imibonano mpuzabitsina inshuro 112 ku mwaka. Abafite imyaka hagati ya 30 na 39 bo, ngo ni inshuro 86 ku mwaka, mu gihe abafite imyaka hagati ya 40 kugeza kuri 49 bakora imibonano mpuzabitsina inshuro 69 ku mwaka.

Kaminuza ya Southampton yanzura ubushakashatsi bwayo ivuga ko kugira abana bigira ingaruka mu bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore gusa.

Abagore bafite umwana umwe cyangwa benshi, 50% byabo ntibishimira gutera akabariro ugereranyije n’abagore batarabyara. Babajijwe niba barabuze ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu mezi atatu ashize, ababyeyi benshi bavuze ko babangamiwe n’abana babo kuko bashoboraga kubarogoya mu gihe igikorwa cyo gutera akabariro cyari kigeze aharyoshye, cyangwa se bakanga gutera akabariro birinda gukangura umwana.

Abahanga mu byerekeye imibanire y’abagore n’abagabo, bagira inama abashakanye yo guhana umwanya bakaganira, bakisanzuranaho cyane n’ubwo baba batagiye gukora imibonano mpuzabitsina.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza