Nyarugenge: Umusore waburaga ukwezi ngo ashyingirwe yafashwe na fiancée we yararanye n’undi mukobwa

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 18 Nyakanga 2017 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witeguraga kurushinga mu kwezi gutaha yafashe umusore bakundana yararanye n’undi mukobwa mu mpera z’icyumweru gishije mu Karere ka Nyarugenge.

Uyu musore wafashwe asambana yari yimutse mu nzu yabagamo ajya mu yo yateganyaga kurongoreramo.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu musore yabwiye IGIHE ko mugenzi we wahuye n’ibyago bikomeye, yakundanye n’umukobwa bigeze aho aramubenga akundana n’undi ubu bari bagiye kurushinga.

Umukobwa wabenzwe ntiyashizwe, yateguye umugambi wo kubangamira urukundo rw’aba bari bagiye kubana.

Yashatse umukobwa mwiza mugenzi we amuteza umuhungu wamubenze, baramenyerana, baba inshuti ndetse n’umu fiancée w’uwo musore barakundana akaba azi ko uwo mukobwa azaba inshuti y’umuryango.

Uyu mukobwa yasuraga umusore na fiancée we yaba ari buhaze akabatekera kugeza aho nta rwikekwe yari afitiwe.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo umusore yari agiye kwimuka, nyamukobwa wahawe misiyo yo kuzamugusha mu busambanyi, yaje kumwimura ngo ajye mu nzu azarongoreramo kimwe n’izindi nshuti ze.

Bageze aho bamwimuriraga batunganya ibintu neza mu tubati, intebe baratunganya, bamwe barataha ariko we akomeza kwigumira aho. Abamubwira ngo batahe we yababwiraga ko ataha hafi nta mpungenge, bukomeza kwira.

Uyu mukobwa wari uzi icyo ashaka, abonye abantu bahashije yafashe igitambaro cy’amazi (essuie-mains) y’umuhungu ajya gukaraba ngo ntabwo ataha asa nabi, dore ko yari yanduye akora amasuku, ahanagura ivumbi mu nzu nshya.

Avuye mu bwogero, yasanze nyamuhungu ari mu gitanda aryamye arimo kuganira kuri telefone, atangira kwihanagura amwereka ikimero.

Umuhungu yayobewe ibyabaye aramwinginga ngo yambare vuba hatagira usuhuza bakiri mu cyumba aho kubigenza atyo umukobwa akinga urugi, arushaho kumwiyireka imiterere.

Abo umusore yatekerereje ibyamubayeho yababwiye ko umukobwa yamwingize amusaba ko baryamana kuko yamukunze kuva kera. Nyamukobwa ngo akamubwira ko azi neza ko agiye gushaka ariko ‘yamubabarira bakaryamana’ mbere yo gushaka.

Umuhungu yakomeje kwanga yihagararaho, bigeze aho umukobwa amubera ibamba amusanga ku gitanda. Kuko n’amasaha yari yakuze umusore na we yamaze guta umutwe, yabuze uko abigenza bararyamana, bararana.

Umuriro watse

Umukobwa wageze ku ntego ye, yoherereje ubutumwa bugufi mugenzi we wari waramuhaye ikiraka (uwabenzwe) maze ahamagara fiancée wa wa muhungu ati “Ngwino urebe umugabo wawe yararanye n’indaya.”

Nyamukobwa yaje atiteze ko ibyo abwiwe ari byo ahubwo ko aje kumunyomoza, ahageze azanye na wa mukobwa wabenzwe bicara ku muryango bategereje ko abari mu nzu basohoka.

Bidatinze, basohoka bagiye kwiyuhagira nk’uko umuntu wese mu gitondo abanza koga, mbere yo kugira ibindi ajyamo.

Wa wundi witeguraga kuba umugeni ngo akibakubita amaso bashoreranye bagiye koga nk’umugore n’umugabo, yakuyemo impeta ya fiançaille ayikubita umusore mu maso, arigendera.

Uwabenzwe n’uwo musore ahita umucyurira ati “Nubwo wanyanze ariko urabona ko wanjijije ubusa n’undi na we azakwanga kuko umuca inyuma.”

Umukobwa wakoze ikiraka yahise asubira mu nzu yambara imyenda ye arataha, umusore yaguye mu kantu ku ishyano yikururiye.

Nubwo uwaduhaye amakuru atatubwiye niba bari baramaze gusezerana imbere y’amategeko, umuhungu yabuze icyo akora. Gusaba imbabazi umugeni we ntibimworoheye kuko yahungabanyijwe n’ibyabaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza