Usengimana Faustin yarushinze na Bayingana bamaze imyaka 10 bakundana (Amafoto na Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ugushyingo 2019 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Buildcon FC yo muri Zambia, Usengimana Faustin, yarushinze kuri uyu wa Gatandatu hamwe na Umuraza Daniella Bayingana bamaze imyaka 10 bakundana.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabaye kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2019 muri Parkland Remera, aho wari witabiriwe n’imiryango y’aba bombi bashyigikiwe n’inshuti n’abavandimwe.

Mu baherekeje Usengimana ntihagaragayemo benshi mu bakinanye na we mu makipe yanyuzemo biganjemo abenshi bari mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura umukino wa Cameroun.

Ibirori by’uyu myugariro n’umukunzi we bemeranyije kubana akaramata byari binogeye ijisho.

Ku wa 9 Ugushyingo 2019, ni bwo Usengimana Faustin yasabye ndetse anakwa Bayingana Daniella mu muhango wabereye mu Busitani bwa Kaminuza ya UTB Ishami rya Rubavu, aho uyu mukobwa avuka. Byakurikiye igikorwa cyo guhamya isezerano ryabo imbere y’amategeko, bashyiriyeho umukono mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Usengimana yatangiye gukundana na Daniella mu 2009, bivuze ko aba bombi bamaranye imyaka 10 bari mu rukundo, ibidakunze kugaragara mu byamamare yaba hano mu Rwanda n’i mahanga.

Abakurikirana imbuga nkoranyambaga za Usengimana n’umukunzi we, ntibahwema kubona iby’urukundo rwabo cyane ko usanga buri umwe adahisha kwerekana ko yanyuzwe n’ubuzima babanyemo.

Babigaragazaga bifashishije amafoto berekanaga aherekejwe n’amagambo aryohereye cyane aranga abari mu rukundo. Aba bombi kandi bahuriye ku mpakanizi igira iti #TEAM15FORLife, ijambo bakunda gukoresha bombi ku mbuga nkoranyamabaga zabo.

Usengimana Faustin yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports yanazamukiyemo na APR FC, aha hose akaba yaragiye atwara ibikombe.

Ari mu itsinda ry’abakinnyi Rayon Sports yifashishije ikora amateka yo kugera mu matsinda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup mu 2018.

Usengimana Faustin kandi yanakiniye Ikipe y’Igihugu mu byiciro byose yaba iy’Abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cy’Isi muiri Mexique, iy’Abatarengeje imyaka 20 na 23 n’Ikipe y’Igihugu Nkuru.

Nyuma yo kuva muri Kuwait, kuri ubu Usengimana akina muri Zambia muri Buildcon FC, akaba ari no mu mu bakinnyi b’inkingi za mwamba muri iyi kipe.

Myugariro w’Amavubi Usengimana Faustin yarongoye Bayingana bamaze imyaka 10 bakundana
Bari baberewe ku munsi wabo...
Usengimana Faustin yashimangiye impamvu yahisemo Bayingana mu magana y'abandi bakobwa, abihamisha ikimenyetso cyo kumwambika impeta y'urudashira
Bahawe icyemezo kigaragaza ko ari umugabo n'umugore byemewe
Bayingana yambitse Usengimana impeta amubwira ati "Urabizi tumaranye imyaka myinshi, ndagukunda cyane kandi ni yo mpamvu naguhisemo''
Umunsi w'ubukwe aba ari n'uwo gufata amafoto y'urwibutso
Ibirori bya Usengimana Faustin n'umukunzi we byari biryoheye ijisho
Ubukwe bwa bombi bwitabiriwe n'inshuti n'abavandimwe ku mpande zombi
Usengimana na Bayingana biyakiriye muri Parkland Remera
Bafashe akanya bacinya akadiho
Usengimana Faustin na Bayingana bafatanyije gukata umutsima wari wabateguriwe
Abakobwa b'uburanga ni bo baherekeje Bayingana Daniella ku munsi we w'amateka mu buzima bwe
Abasore bari bagaragiye Usengimana Faustin

Video: Hakizimana Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza