Umunsi wa Saint Valentin i Kigali waranzwe n’urujya n’uruza rw’abashaka indabo (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Gashyantare 2018 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana, ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valentin.

Uyu munsi nk’uko wizihizwa mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi no mu mijyi ikomeye ni na ko i Kigali hari benshi bawuzirikana bishimira urukundo n’ibyiza byarwo mu buryo butandukanye.

Uwatembereye mu bice bihuriramo abantu benshi mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu wizihijweho Saint Valentin yahuraga n’abantu batandukanye bambaye imyambaro igaragaza amabara y’umutuku n’umukara cyangwa byombi.

Abandi benshi bahaye icyashara amaduka acuruza impano zitandukanye zishobora kunogera uzakiriye ziturutse ku mukunzi umwifuriza kuryoherwa n’uyu munsi no kurambana mu buryohe.

Gutanga impano usanga hari benshi bihangayikisha bakumva ko mu gihe itabonetse bishobora kuzana agatotsi mu rukundo.

Kabanda Pascal ucuruza ibikoresho by’ibikoresho by’Ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali yagize ati “ Ntabwo tumeze neza rwose kubera ko Saint Valentin yaje nta gafaranga umuntu yibitseho ku buryo bamwe muri twe dufite ubwoba ko abakunzi bacu bari butwange kuko benshi iyo utagize nk’impano umuha ku munsi nk’uyu ahita agufata nk’aho utamukunda.”

Saint Valentin yizihizwa hirya no hino ku isi mu bihugu byo ku migabane itandukanye bikaba akarusho mu Bushinwa na Taiwan ndetse no mu Buyapani kuko ho umwe wo ku ya 14 Gashyantare uharirwa kwizihizwa n’abagore bakazishyurwa n’abagabo ku ya 14 Werurwe, bawizihizwa cyane kuva mu mwaka wa 1980.

Uretse muri Brésil ho bagira umunsi w’abakundana wihariye uba tariki 12 Kamena, ukaba witwa "dos namorados"; muri Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w’ukwa cyenda, ukaba witwa "dia del amor y amistad" (umunsi w’urukundo n’ubucuti).

Mu Rwanda naho, kuva mu mwaka wa 1998 uyu munsi witaweho cyane, kandi ugenda utera imbere umwaka ku mwaka aho usanga abenshi bawizihiza ndetse bakabigaragaza mu myambarire yihariye y’umukara n’umutuku ikunze gukoreshwa na benshi.

Mu Mujyi wa Kigali abantu bari benshi ahacururizwa indabo n'izindi mpano zo guha abakunzi babo
Imbere ya KCT ahacururizwaga indabo zatangwamo impano
Mu Mujyi wa Kigali hagaragayemo abambaye imyambaro y'amabara yo kuri St Valentin
Mu maguriro manini naho wasangaga barateguye impano zo kuri St Valentin
Imitako yari kuri Banki ya Equity ku munsi wa Saint Valentin
Ibara ry'umutuku n'umukura bari barikozeho

Amafoto: Serge Muhizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza