Inama ku bitagomba guhishwa umuntu mugiye kurushingana

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 27 Nyakanga 2017 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Urukundo rw’umusore n’inkumi batari abavandimwe akenshi rusozwa no gufata umwanzuro wo kubana ndetse banakabyemeranyaho ko bagiye gukomezanya urugendo rw’ubuzima basigaje ku isi.

Iyo byageze kuri urwo rwego hariho ibintu umwe adakwiriye guhisha mugenzi we kuko byanze bikunze biba bizagaragara mu mibanire yabo ndetse bikaba bishobora no kubagiraho ingaruka.

Nk’uko tubikesha urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire ndetse n’urukundo muri rusange, hari ibintu rugaragaza umuntu adakwiye guhisha umukunzi we bashaka kurushingana yaba umusore cyangwa inkumi.

1. Ubuzima bwawe

Uko ubuzima bwawe buhagaze ntabwo ari ikintu wahisha uwo mwenda kubana nk’umugabo n’umugore. Niba ufite uburwayi runaka bwa karande cyangwa se indwara wanduye ukwiye gukora uko ushoboye uwo mugiye gushakana akabimenya. Si byiza ko urindira ko azabyivumburira warabimuhishe.

2. Ubukungu bwawe

Ibijyanye n’uburyo uhagaze mu bukungu, ni ikintu cy’ingenzi uba utagomba guhisha uwo mugiye kubana. Niba uri mu madeni, niba hari ukuntu uhagaze mutaziranyeho aba agomba kubimenya. Ntabwo uba ugomba kumwirariraho ngo ugaragare nk’umukire kandi ukennye kuko aba yaragukunze uko umeze kose.

3. Gahunda y’ibanga

Ni ibintu bitandukanya benshi ndetse bikababaza kuba umwe mu bitegura kubana ashobora gutegura gahunda akayigira ibanga atayivuganyeho na mugenzi we. Iyo ubigerageje nyuma bikaza kumenyekana uba ukoze nabi cyane kuko bitangira kugabanya icyizere hagati yanyu.

4. Guhisha ibyakugize imbata

Iyo hari ikintu cyakubase ukaba utarashobora kukireka, ni byiza ko umugore mugiye kuzabana cyangwa umugabo akimenya hakiri kare. Ibyo bimufasha gutangira kubyakira no kwimenyereza kuzabana nabyo kuko niyo wabimuhisha mutarabana ariko iyo mugeze mu rwanyu ingeso iragutamaza bikaba byatuma mushwana.

5. Guhisha abana ufite

Kuba uwo mugiye kubana yaba yari igeze kubyara mu bihe byahise ntabwo ari igitangaza, gusa nuwo mugiye kugirana umubano nabyo aba agomba kubimenya. Icyo kugira abana si ibanga wabika ngo rizahere, niyo mpamvu kubiganiriza uwo mugiye kubana ari ikintu cy’ingenzi cyane.

Waba uri umugabo cyangwa umugore uba ugomba kubwira uwo mugiye kubana niba hari umwana ufitanye n’undi muntu.

6. Ikintu ubona cyasenya ahazaza hanyu

Iyo uziko hari ikintu gishobora gusenya umubano wanyu igihe uwo mwashakanye akimenye utarakimubwiye ni byiza kukiganira mbere. Ikintu cyabuza amahoro umuryango wanyu w’ahazaza muba mugomba kukigizayo kuko ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka.

Nubwo atariko buri kintu cyose wanyuzemo wakibwira uwo mugiye gushakana ariko ni byiza kureba ibyaguteza ingorane biramutse bimenyekanye nyuma mwarabanye ukabyirinda binyuze mu kubiganiraho.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza