Ibinyoma abagore n’abakobwa bahuriraho iyo baca inyuma abo bashakanye cyangwa abo bakundana

Yanditswe na
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Gucana inyuma hagati y’abashakanye ntabwo ari inkuru nshya mu bantu, gusa bikunze gufatwa nkaho abagabo aribo babikora cyane nyamara burya ngo n’abagore barabikora ariko amayeri bakoresha akaba ariyo atuma badafatwa.

Binyuze ku rubuga Standard Media abasesenguzi bagaragaza amayeri cyangwa se ibinyoma abagore n’abakobwa baca inyuma abo bashakanye cyangwa abo bakundana bahuriraho.

Runaka mufata nka musaza wanjye

Igihe umukobwa mukundana cyangwa se umugore wawe afata umwanya wihariye wo kugirana ibiganiro n’undi musore cyangwa undi mugabo kandi akakubwira ko ari umuntu afata nka musaza we burya uba ukwiriye kuba maso.

Iyo rero ugerageje kumubaza kuri uwo muntu ukabona ko bibaye bibi, akakubwira ko udakwiriye ku mucyeka burya aba aguca inyuma hamwe n’uwo yita musaza we

Nari kumwe na bagenzi banjye

Igihe cyose uhamagaye umukobwa mukundana akanga gufata telefoni, nyuma akaguhamagara akakubwira ukuntu yasohokanye n’abandi bakobwa ariko bikamufata igihe atari yiteze, uba ukwiriye kwikorera ubushakashatsi bwawe.

Abakobwa cyangwa abagore bacana inyuma usanga bahora bavuga ngo nari kumwe na bagenzi banjye , iyo ubigenzuye neza, usanga atari abakobwa arimo kuvuga.

Nsigaye nkora n’ijoro

Iki ni ikinyoma ku bakobwa bose, iyo adashaka ko umuhamagara n’ijoro akumenyesha ko asigaye akora ijoro ku buryo adashaka ko uzajya umuhungabanya kandi ahugiye mu kazi.

Hari ubwo biba bisobanuye ko ayo masaha aba ari mu bihe byiza n’undi mugabo ku buryo kumuhamagara kwawe byamutenguha.

Akubwira ko uri nimero ya mbere mu buzima bwe

Umukobwa cyangwa umugore uca inyuma uwo bari kumwe mu rukundo, ahora agaragaza ko ari wowe wenyine yemera, umurutira abandi bose ko udakwiriye kumukekera ubusa.

Akubwira ukuntu atazi uko yari kuba ameze iyo aba atagufite mu buzima bwe n’ibindi byinshi bituma wumva ko ari wowe nta wundi yagirana gahunda nawe.

Iyo ubona ibisingizo birenze, uba ugomba gufata umwanya ugasesengura impamvu zabyo zose.

Nkeneye igihe runaka cyo gutuza

Umusore n’inkumi cyangwa umugabo n’umugore usanga bashimishwa n’ibihe runaka bamarana bari kumwe.

Nubwo bitavuze ko buri wese atagira igihe cyo kwitekerezaho, usanga iyo umukobwa akubwira ko akeneye umwanya wo gutuza cyane, nyuma ukazasanga atakishimira ku marana umwanya na we, burya hari uwo aba yishimira gutindana nawe.

Gutsemba ko ataguca inyuma

Ibi ni ibintu bikunze gukorwa kuri bose nta muntu ujya wemera ko akora ikosa mu gihe yabikoze abizi. Igihe cyose umukobwa cyangwa umugore wawe akunda kukubwira ko adashobora kuguca inyuma niyo waba utabimubajije burya abafite icyo yicyeka, uba ukwiriye gucunga neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza