Ingeri eshatu z’abaca inyuma abakunzi babo n’imico ibaranga

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 15 Nzeri 2017 saa 11:09
Yasuwe :
1 0

Inzobere mu by’imibanire hagati y’abakundana zigaragaza ko hari ibimenyetso simusiga bikunze kuranga abafite ingeso yo gucana inyuma ndetse n’uburyo ushobora kubivumbura.

N’ubwo buri gihugu gifite umuco wihariye, abenegihugu bakagira amahame n’indangagaciro zibaranga, ibijyanye n’urukundo byo bimeze nk’icyita rusange kuko ahenshi usanga ababwiranye ‘yego’ bahozanya ku mutima, babwirana amagambo asize umunyu, bikaba ari ko bigenda iyo hari abadukanye ingeso zo gucana inyuma.

Uko imyaka yicuma ni ko amayeri akoreshwa hagati y’abakundana arushaho kwiyongera ahanini bishingiye ku iterambere ry’ikoranabuhanga ry’imbuga nkoranyambaga zoroheje ihererekanyamakuru n’amashusho bishobora kugenzuranwa ubwiru budasanzwe.

Umuhanga mu by’imibanire y’abakundana, Louanne Ward, yashyize ku mugaragaro ibyiciro bitatu by’abantu bacana inyuma birimo ababikora mu buryo bw’impanuka, ba ruharwa n’abakibitangira babikoze nk’inshuro imwe rukumbi.

Akenshi abantu bakunze kugira ibikomere bikomeye nyuma yo kumenya ko abakunzi babo batakiri abo kwizerwa bitewe n’ibimenyetso baba batarabashije kubona ngo babitindeho hakiri kare.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza umuntu waciye inyuma mugenzi we mu buryo bumugwiririye atateganyaga birimo gukunda gutinda mu kazi cyane; gusohoka kenshi; mu gihe muri kugendana azajya akubwira ko ‘atishimye’ cyangwa ‘akeneye igihe gihagije ari wenyine’; kureba imikino ishimishije kuri telefone; gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe ndetse ngo banakunda gutindana n’abana bato.

Uyu muhanga avuga ko aba bantu bakunda kuba bari kuganira ku mukozi mushya uba waje mu kazi bakora.

Dailymail itangaza ko iyo batangiye kugira gahunda nyinshi bagomba kubonekamo bitwaza abakoresha babo n’inshuti zabo nk’impamvu, ndetse bakanaba intyoza mu kuvugira kuri telefone.

Abantu bacanye inyuma inshuro imwe, Louanne, avuga ko bakunze kuvuga ijambo “ndagukunda”, kenshi ariko wasubiza amaso inyuma mu bikorwa byabo ugasanga ntibihwanye n’urukundo.

Usanga ari abantu bagira imigambi yo gusohokera ahantu heza ariko mwahagera akazana ibiganiro bitaguha rugari. Aba bantu akenshi ngo uzamubaza icyamubayeho akubwire ko ntacyo ariko ko atarimo yiyumva neza.

Ibiranga abiswe ba ruharwa mu gucana inyuma

Louanne avuga ko aba ari ba bantu usanga baramenyereye isubiracyaha kandi bakaba batiteguye kubihagarika ndetse biranagoye kubatahura kuko baba bakora ibyo bafitemo uburambe. Ikindi ngo banakunze kuba ba nyamwigendaho.

Uzasanga akenshi ruharwa akubwira ko ngo uwo bahoze bakundana mbere atari umuntu wo kwizerwa kandi ngo yarafuhaga, anakongorere ko afite inshuti nyinshi zitandukanye z’abahungu niba ari umukobwa cyangwa iz’abakobwa niba ari umuhungu.

Bakunda kwihagararaho cyane nk’iyo ugerageje kubabaza aho bagorobereje n’uwo bari kumwe, bituma ashobora kukubaza ati “Ariko ni iki gituma utanyizera?”

Iyo umubajije mu buryo busanzwe aho yari yagiye, niba yagize ijoro ryiza se, abo bari kumwe ngo azagusubiza mu buryo utari witeze nko kukubwira ati “Kubera iki uri kumbaza ibyo nkaho hari ikibi nakoze?” cyangwa ati “Reka nkwihorere.”

Kuri ba ruharwa, Louanne, asoza avuga ko akenshi mu mutima wawe uzaba wiyumvamo ko hari ikitari kugenda neza bo bakubwire ko ari ibintu wishyize mu mutwe gusa hanyuma baguhamirize iby’urukundo rw’agahebuzo bagukunda muri ako kanya banagusabe kureka kwiyangiriza ubuzima ubakeka ubusa.

Abahanga mu by'imibanire y'abakundana bagaragaje amayeri akoreshwa mu gucana inyuma
Louanne Ward yagaragaje ibyiciro by'abakundana bakunda gucana inyuma

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza