Ibimenyetso bigaragaza ko utinya kubaho utagira umukunzi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 Werurwe 2018 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Ukuri k’ubuzima ni uko bibaho ko wisanga uri wenyine, byaba biturutse ku kwimuka, gupfusha uwo ukunda, gutandukana n’uwo wari warihebeye n’ibindi.

Uburyo abantu bitwara mu mpamvu iyo ari yo yose ituma bisanga batagira umukunzi ariko usanga bitandukanye, kuko hari ababasha kubaho bishimye, mu gihe abandi bibagora kubaho ntawe bafite bakundana.

Urubuga the Standard Media ruvuga ko hari abantu usanga barashyize ibyiringiro mu buzima bw’abandi, ku buryo bumva ko bidashoboka ko babaho bonyine, bituma akenshi usanga banihambira mu rukundo rudafite aho ruberekeza.

Nibyo koko mu rukundo umuntu aba agomba kugira icyo yigomwa cyangwa yihanganira kuko iteka ibintu byose bidashobora kugenda uko tubyifuza, ariko niba ubikora kandi ufite ibimenyetso ko urukundo rwanyu ntaho rugana, bigaragaza ko mu buzima bwawe utinya kubaho uri wenyine.

Ukundana n’umuntu wirinda kubaho udafite umukunzi

Gutinya kubaho wenyine ni ibintu bibaho ndetse akenshi ubwoba umuntu aba afite butuma yemera gukundana n’uwo ari we wese kugira ngo byitwe ko afite umukunzi ndetse amufashe komora umutima we.

Iteka niba wisanga ukundana n’abantu wicara ubwawe ukibaza ukuntu ukundana na bo n’iki ni ikimenyetso ntakuka ko utinya kubaho uri wenyine.

Utandukana n’umwe uhita wirukira mu maboko y’undi

Niba nta na rimwe birabaho ko umara igihe kirekire udafite abo mukundana, ngo ufate umwanya wo kumenya icyatumye utandukana n’uwahoze ari umukunzi wawe, birakwiye ko wongera ukisuzuma.

Niba iteka wisanga wakundanye n’undi muntu ukugaragarije ko akwitayeho kandi utarabasha gushyira ku murongo ubuzima bwawe nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi wawe, nta kabuza urwaye indwara yo gutinya kubaho nta bandi bantu bari hafi yawe.

Iteka uba ushaka ko bagushakira umukunzi

Niba uri wa muntu iteka uba usaba inshuti zawe kuguhuza na bashiki cyangwa basaza babo, abo bakorana cyangwa abandi bo mu muryango wabo, ukeneye kongera kwisuzuma ukumva ko kubaho utagira umukunzi ntacyo bitwaye.

Akira uko ubayeho, ukore ibigushimisha, ureke urukundo rugusange aho kurwinginga.

Wihambira mu rukundo rudafite icyerekezo

Niba umukunzi wawe agutoteza, akaguca inyuma ndetse agakora n’ibindi bibi byinshi nawe ubona ko bitagukwiye ariko ugakomeza kurwana urugamba rwo kugumana nawe, nta kindi kibigutera uretse gutinya kubaho wenyine nubwo uko byagenda kose wisanga byakubayeho.

Wikwishyiraho amakosa ye ngo wumve ko ari wowe umutera kukwitwaraho nabi. Fata umwanzuro utandukane na we mbere y’uko akwangiriza ubuzima.

Utegereje ko ahinduka

Hari abantu bamwe usanga bafite abakunzi bitwara nabi, ariko aho gufata umwanzuro wo gutandukana nabo bagahitamo gutegereza ko bahinduka.
Nibyo koko guhinduka birashoboka cyane ariko burya impinduka zituruka ku muntu ku giti cye, nyuma yo kwisuzuma akumva ko igihe kigeze ko agira ibyo ahindura mu mibereho ye.

Nubwo izi mpinduka ushobora kuzigiramo uruhare haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, niba wumva utakwihanganira kubana na we uko ameze, wikwemera gutakaza umwanya wawe utegereje ibisa n’ibitangaza.

Niba utandukanye n’uwo mwakundanaga, ni byiza ko ufata umwanya uri wenyine kugira ngo ubashe kwisuzuma, kumenya ibitaragenze neza ndetse wongere wubake ubuzima bwawe ubutegurira kuzongera kwakira urukundo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza