Iri rushanwa ryasojwe kuri uyu wa 11 Gashyantare 2016 saa sita z’amanywa, ryitabiriwe n’abasaga mirongo itandatu(60) aho bagiye badusangiza amateka y’urugendo rw’urukundo rwabo.
Izo nkuru zose siko zashyizwe kuri uru rubuga kuko harimo izitari zubahirije ibisabwa. Kugira ngo inkuru yemerwe, yagombaga kuba ari umwimerere, yoherejwe muri “format” ya “word” ndetse itarengeje amagambo igihumbi. Inkuru eshatu za mbere zizatangazwa ku wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare.
Mu gutanga amanota ku nkuru hibandwa cyane ku buryo yanditsemo. Ni ukuvuga urukurikirane rw’ibitekerezo; ubutumwa buyirimo n’uburyohe umwanditsi yagerageje gushyira mu nkuru ye.
Iri rushanwa ryatewe inkunga n’ ibigo, amaduka, hoteli na restaurants zitandukanye.
RwandAir
Nka sosiyete ikora ingendo zo mu kirere, yatanze amatike abiri y’indege yo kujya Dubai. Ku bitabiriye irushanwa batazagira amahirwe yo gutsinda n’abandi bose muri rusange batitabiriye irushanwa, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’abakundana, RwandAir yagabanyije ibiciro by’ingendo z’indege mu kwezi kwa Gashyantare kose kugira ngo abifuza gutemberana n’abakunzi babo hanze y’u Rwanda boroherezwe.

The Manor Hotel
Nk’umuterankunga w’iri rushanwa na yo yatanze amahirwe ku batazagira icyo begukana mu bihembo yateganyije [ijoro rimwe mu cyumba cyaho riherekejwe n’amafunguro ya mu gitondo n’abonnement na Gym na piscine mu gihe cy’ukwezi], bashobora gusohokana abakunzi babo bakaryoherwa n’ibyo iyi hoteli yateguye ku munsi w’abakundana.


Great Seasons Hotel
Yatanze ifunguro rya nimugoroba kuri couple imwe ndetse na abonnement y’amezi atatu ya piscine yabo nziza. Uretse iki gihembo kandi, ku bifuza ahantu basohokera kuri St Valentin, bashobora kujyayo bagahabwa amafunguro ya babiri aherekejwe n’ibirahuri bibiri bya Divayi, ku mafaranga ibihumbi cumi n’umunani gusa( 18,000 Rwf) banasusurutswa na Prestige Live Band.


The Mirror Hotel
Izatanga ibihembo birimo massage n’ijoro rimwe mu cyumba cy’iyi hoteli. Si ibyo gusa kuko no ku bandi bataritabiriye iri rushanwa, bashobora kuhasohokera ku munsi w’abakundanye bagatsindira ibihembo birimo amajoro abiri muri iyi hoteli, sauna na massage mu gihe cy’ukwezi, gusohokera muri Class Club (Night Club yabo) mu gihe cy’ukwezi ku buntu n’ibindi byinshi.


Hotel Villa Porto Fino
Izagenera amafunguro ya couple imwe mu zizatsinda ndetse banarare mu cyumba cyaho cyiza banahabwe ifunguro rya mu gitondo.

Nubwo nta kintu cyihariye bateguye ku munsi w’abakundana, Hotel Villa Porto Fino mu bwiza bwayo n’ubuhanga bw’abakora mu gikoni cyaho, ni hamwe mu hantu wasohokana umukunzi mukahagirira ibihe byiza bitazibagirana dore ko iherereye mu gace gatuje i Nyarutarama.

Galaxy Hotel
Yageneye bamwe mu bazatsinda irushanwa amafunguro ya nimugoroba ndetse n’ijoro rimwe mu cyumba cyaho bakanahabwa amafunguro ya mugitondo. Iyi hotel nayo nta kintu cyihariye yateguye ku munsi wa St. Valentin, ariko uwahasohokeye nibura rimwe azi neza ubwiza n’umutuzo biranga restaurant y’iyi Hotel, aho ushobora gufata amafunguro wegereye piscine, waba udakunda akayaga ukayoborwa ahandi hitaruye gato maze mukagira ibihe byiza wowe n’umukunzi mwiganirira ku rukundo rwanyu munaryoherwa n’amafunguro aryoshye ndetse n’icyo kunywa mwihitiyemo.


Restaurant Trattoria
Izagena ifunguro rya nimugoroba riherekejwe na Divayi bigenewe couples ebyiri mu zizatsinda.
Iyi restaurant ihora ifite agashya ku munsi wa St Valentin, ku bantu bifuza aho bazasohokera, ni ahantu heza ho kujyana umukunzi ku munsi nk’uyu w’amateka.

InkStain mu buhanga bwayo mu bugeni, bazashushanya ifoto y’imwe muri couples zizatsinda iri rushanwa. Si kuri St Valentin gusa umuntu aha impano uwo akunda, igihe cyose wagira igitekerezo cyo gutanga "portrait" wabegera bakagufasha.

Mu bindi hari KONKA Group bazatanga mixer, telefoni KONKA W550 ndetse na K Box na La Ceremoniale izatanga imwe muri tableaux nziza igurisha.
TANGA IGITEKEREZO