Gakenke: Ubukwe bw’umusaza n’umukecuru w’imyaka 93 bwatangariwe (Amafoto)

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 23 Mata 2018 saa 10:42
Yasuwe :
2 0

Ubukwe bwa Sebuyange na Nyirabakire bo mu Murenge wa wa Muhondo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, bwatangariwe mu buryo bukomeye, bambikanye impeta nyuma y’uko bari bamaze imyaka 63 bashakanye.

Imbere y’abana babo 8, abuzukuru 72 n’abuzukuruza 12, Sebuyange Ananiya w’imyaka 90 y’amavuko n’umugore we Nyirabakire Helene w’imyaka 93 basezeranye imbere y’Imana muri Centrale Gatolika ya Ruganda muri Paruwasi ya Nemba ku Cyumweru tariki ya 22 Mata 2018.

Ubukwe bwa Sebuyange na Nyirabakire bwatashywe n’abiganjemo abaturanyi b’uyu muryango ndetse n’abo mu miryango y’abana babo barindwi n’abuzukuru basaga mirongo irindwi bungutse.

Umwe mu buzukuru babo witwa Nkurunziza Charles yabwiye City Radio ko ubukwe bwa nyirakuru na sekuru bumusigiye isomo rikomeye; ati "Binyeretse ko imyaka yose umuntu agezemo nta cyamubuza gusezerana n’uwo bashakanye igihe bakundana."

Bizimana Augustin bucura bw’uyu muryango yavuze ko Sebuyange yafashe umwanzuro wo gusezerana na Nyirabakir nyuma y’uko yagiye gushyingura umuntu utari umukirisitu abonye uko ashyinguwe bimutera kugarukira Imana agasezerana n’umugore we.

Ati "Yagiye gushyingura umuntu utari umukirisitu abona ukuntu bamushyinguye gipagane biramubabaza cyane, niko gufata icyemezo cyo gusezerana imbere y’Imana.”

Sekanyange n’umugore we bavuga ko bashimishijwe cyane n’iri Sezerano bagiranye bashagawe n’abakazana babo babambariye hamwe n’abazukuru babo.

Sekanyange yagize ati "Ibirori byanjye mbyakiriye n’umutima mwiza, ntureba ko aba bantu bose ari njye bashagaye.”

Nyuma yo guhabwa isakaramentu ryo gushyingirwa, Sebuyange na Nyirabakire n’inshuti z’umuryango wabo n’inshuti zabo zisaga Magana basangiriye ibyishimo mu gisharagati cyubatswe mu isambu ya Sekanyange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza