00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagambo akubiye mu mabaruwa y’urukundo Perezida Kennedy yandikiye umukobwa wo muri Suède

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 04:19
Yasuwe :
0 0

Uruhererekane rw’amabaruwa yandikishije intoki akubiyemo imbamutima, imitoma n’urukundo Perezida wa 35 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John F. Kennedy, yari afitiye umukobwa wo mu miryango ikomeye y’abategetsi ba Suède, agiye gutezwa cyamunara.

Ayo mabaruwa yuzuyemo amarangamutima no kudaca ku ruhande kwa Kennedy, yayandikiraga Gunilla von Post, umukobwa w’Umunya-Suède bahuye mu 1953 ubwo Kennedy wari Umusenateri mu Nteko Nshinga Amategeko ya Amerika yaburaga ibyumweru bike ngo ashyingiranwe na Jacqueline Bouvier babyaranye abana batanu.

Mu mabaruwa ya John F. Kennedy, yabwiragamo uyu mukobwa ko ari uw’agatangaza kandi ibihe bagiranye ari rwo rwibutso rw’agahebuzo uyu mugabo yagize mu buzima bwe.

Ni amabaruwa akomatanyije agizwe n’amapaji umunani harimo imwe yanditswe mu buryo bw’indondore n’ubutumwa bubiri bwanditse mu buryo buvunaguye. Yashyizwe hanze n’ikusanyirizo rya Von Post, biteganyijwe ko ashobora gusarurwamo akayabo k’ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika, agera kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Von Post yatabarutse mu 2011 ariko mbere y’urupfu rwe yanditse igitabo cyasohotse mu 1997 yahaye umutwe ugira uti “Love, Jack” aho avugamo iby’umubano w’urukundo hagati ye n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Fitzgerald Kennedy.

Ayo mabaruwa Kennedy yayanditse hagati ya 1955 na 1956 mbere y’uko aba Perezida, ubwo yari Umusenateri uhagarariye Leta ya Massachusetts, yayandikaga ku mpapuro ubusanzwe zabaga zigenewe gukoreshwa muri Sena.

Muri ayo mabaruwa Kennedy yakundaga gukomoza ku ngendo ebyiri yagiriye muri Suède, akanagaruka ku makuru yari yamenye ko umukobwa wamutwaye umutima agiye kurongorwa n’umugabo w’umuhinzi.

Yandikiraga uyu mukobwa amubwira ko afite amashyushyu yo kongera guhura na we akamubwira ko ari ‘agatangaza’ mu ibaruwa imwe, mu yindi agasinya akoresheje izina rya “Jack”. Aba bombi bwa mbere bahuriye i Cannes mu mpeshyi ya 1953 mbere y’uko Kennedy akorana ubukwe na Bouvier muri Nzeri uwo mwaka.

Kennedy na Von Post baje kongera guhurira muri Suède nyuma y’imyaka ibiri yari ishize akoze ubukwe, maze amarana icyumweru n’uwo mukobwa bari mu kinyotera cy’urukundo, ibihe bitigeze bisibangana mu ntekerezo za Kennedy.

Ubuyobozi bw’inzu izaberamo cyamunara bwatangaje ko urwo Kennedy yakundaga Von Post rwatumaga akoresha imbaraga ze zose ngo arebe ko yabona gatanya hagati ye na Jacqueline maze akajyana uwo yari yarihebeye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko umugambi we ukaburizwamo na se wa Kennedy wari ushyize imbere inyungu za politiki kurusha ibindi byose.

Mu ibaruwa yanditswe na Kennedy muri Gashyantare 1956, yabwiye Von Post ko ababajwe n’amakuru yamenye ko agiye kurongorwa n’umugabo w’umuhinzi.

Yanditse agira ati “Ngomba kuvuga y’uko nababajwe no kumenya ko nyuma ya byose, utakije muri Amerika kandi ugiye kurongorwa n’umuhinzi. Nateganyaga kongera kugaruka muri Suède kukureba mu mpeshyi itaha […] none ubu bizamera bite? Gusa umbwire icyo ugiye kubikoraho.”

Kennedy asoza ibaruwa ye abwira Post ati “Niba utagiye kurongorwa ngwino muri Amerika kuko ndifuza kukubona. Mu mpeshyi ishize nagiranye nawe ibihe byiza, ni urwibutso ruhebuje rw’ubuzima bwanjye, uri igitangaza kandi ndagukumbuye.”

Gahunda yo gupiganira kwegukana izo baruwa ubu iracyakomeje aho abantu bakomeje gushyiraho amafaranga atandukanye babinyujije kuri murandasi, ipiganwa rikaba riteganyijwe gusozwa ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi.

Kennedy na Von Post bongeye guhura bwa nyuma mu 1958 mu musangiro wabereye i i New York ariko icyo gihe bombi bari bawitabiriye baherekejwe n’abo bashakanye kandi Von Post yari atwite.

Perezida Kennedy yari yarihebeye Gunilla von Post ku buryo yashatse no gutandukana n'umugore we ngo abe ariwe arongora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .