Imyambaro n’nkweto bya Caguwa, birakunzwe cyane mu Banyarwanda benshi bazwiho kuba ari abasirimu ndetse banasobanukiwe. Ariko urugendo izi nkweto ziba zakoze kuva zigejejwe mu Rwanda kugera zigeze ku muguzi wan Yuma ngo zambarwe ruba ruteye amatsiko, amatsiko amarwa n’ikiganiro “The Stream 250” cyakurikiranye byose.
Ikiganiro “The Stream 250” ni kimwe mu biganiro bya IGIHE TV, cyibanda cyane ku buzima bwa buri munsi bw’abatuye u Rwanda, kikajijura abantu kuri byinshi babamo ariko ntibamenye iby’ingenzi bibyerekeyeho, haba mu muco, uburezi n’ibindi.
Iki kiganiro cyizajya kinavuga ku minsi idasanzwe, harebwa byinshi bijyanye nayo kikagerera ku bakireba ku nkomoko n’impamvu zayo.
TANGA IGITEKEREZO