Ntibitangaje kumva umunta abaza ngo “uzi gufunga karuvati ngo umfashe?“ Nyamara buri wese yaba abagabo n’abagore, buri wese akwiye kubimenya, kandi biroroshye.
Kabone nubwo waba ukora akazi katagusaba kwambara karuvati kenshi, ariko byibuze hariho iminsi utaha ubukwe, witabira inama zikomeye, cyangwa se ibindi birori bituma uyambara.
Umugore nawe aba akwiye kubimenya kuko ashobora kubikenera mu bihe bitandukanye. Ashobora gukenera kwambika umwana we w’umuhungu, ashobora kubona akazi kamwambika impuzankano (uniforme), ndetse aba agomba no gutegura no gusuzuma imyambarire y’umugabo we.
Kuba bamwe batazi gufunga karuvati byageze aho mu Mujyi wa Kigali hari a babihinduye ubucuruzi, gufunga karuvati imwe bishyuza amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.
Uyu munsi turagufasha kumenya kwifungira karuvati. Ifungwa mu buryo butandukanye ariko ubw’ibanze wabwigira kuri iyi foto, ukurikije uko inzira zikurikirana.

Ushobora kandi kwifashisha iyi video ukareba izindi nzira wafungamo karuvati yawe:
TANGA IGITEKEREZO