Isuku y’imyenda y’imbere ikwiye kwitabwaho, kurusha indi myenda kuko ariyo yegera umubiri mbere yindi myenda, kandi ikaba ishobora no kuba isoko y’indwara zitandukanye iramutse ititaweho.
Imwe mu myenda y’imbere abagabo bambara irimo amasogisi, isengeri, mugondo n’ikariso; usanga abagore banenga abagabo kuba batanoza isuku yayo nk’uko bita ku myenda y’imbere.
Bamwe mu bagore batandukanye twaganiriye, umubare munini wabo wemeje ko hari bamwe mu bagabo, batita ku isuku y’imyenda y’imbere, aho usanga yambaye ishati isa neza n’ipantalo, ariko umwe muri iyo myenda twavuze haruguru ufite impumuro itari nziza.
Iki kibazo kandi ngo ugisanga mu byiciro bitandukanye by’abagabo, aho hari bamwe ngo badatinya kwambara ikote na karavate hejuru y’isengeri yabaye umuhondo kandi mbere yari ifite ibara ry’umweru.
Abo bagore kandi bakomeje basaba abagabo ko bakwisubiraho ngo kuko bigayitse kubona umugabo yambara ikweto yiyubashye, akayambarira ku masogisi afite imyenge.
TANGA IGITEKEREZO