IGIHE.com > Abantu > Kubaho

Ibintu 15 bishimisha abakobwa aho bava bakagera


Yanditswe kuya 6-11-2011 - Saa 08:51'

Umuntu wese iyo ari imbere y’umukunzi we aba yumva yashimishwa n’ibintu bitandukanye ; muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibintu 15 bitandukanye bishimisha abakobwa imbere y’abasore b’inshuti zabo.

Niba uri umusore kandi ukaba ushaka kwinjira mu rukundo, sobanukirwa n´ibintu bimwe na bimwe abasore baba bagomba kumenya ku bakobwa kugira ngo urugendo rw´urukundo ruguhire iteka ryose.

1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari sexy.

2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo menshi adasobanutse ; byongeye ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.

3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk’abadasanzwe (special) imbere y’abasore bakunda, n’ubwo ngo akenshi batabyerekana.

4. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda, mbese batiyitaho.

5. Burya ngo abakobwa benshi bakunda gusomwa ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo n’ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye cyangwa se ko babikunda.

6. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro, kabone n’ubwo mwatandukana.

7. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo ; rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi amureba mu maso.

8. Muri kamere y’abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro.

9. Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguro, menya ko uri uw’agaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.

10. Burya ngo iyo umukobwa avuze ’oya’ iba ari ’oya’, ntibakunda umuntu uhatiriza cyane.

11. Bashimishwa n’uko incuti zabo zibasoma abandi bagenzi babo babibona kuko ngo bigaragaza ko bitaweho cyane kandi ko barutishwa abandi.

12. Bakunda abantu bababwira babahanze amaso.

13. Abakobwa bashimishwa n’uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.

14. Iyo umukobwa yemeye ko musohokana burya ngo aba yatangiye kukwizera no kukwiyumvamo.

15. Abasore batekereza ko iyo baterese bigacamo nta yindi mvune iba isigaye ariko burya ngo abakobwa bashimishwa no kubabona bakora cyane kuruta mbere kuko ngo byerekana ko bagikunzwe kandi urukundo bakarwiyumvamo kurushaho.

Source : Umuganga.com

IBITEKEREZO
nanze gukunda ngo nzakunda ari uko nakunzwe none ntawe unkunada nkore iki ?
Musubize12.06.2012 saa 02:39
jea becs
Ikigaragara mwarashishoje gusa umutima w'umiuntu niwo umuyobora.
Musubize8.06.2012 saa 14:23
Rahm
mwese mwarasaze urukundo si amafranga ni inoti.
Musubize23.11.2011 saa 01:40
umutoni
mwese mwarasaze urukundo si amafranga ni inoti.
Musubize23.11.2011 saa 01:39
umutoni
mwese mwarasaze urukundo si amafranga ni inoti.
Musubize23.11.2011 saa 01:39
umutoni
mwese mwarasaze urukundo si amafranga ni inoti.
Musubize23.11.2011 saa 01:39
umutoni
wasoma umwe uvuga ko ari we gusa intego ari ugukunda benshi .
Musubize12.11.2011 saa 16:37
Epi
ibintu nkibi biba bikenewe rwose ahubwo muzashyireho n'ibishimisha abasore
Musubize12.11.2011 saa 00:02
aime picu
urukundo nta definition rukigira, ubu ni ugushaka inoti, ukiha amahoro miri RUREMA, ibindi ..............
Musubize11.11.2011 saa 08:00
Hugues
wari wakunda umukobwa,mukapfa ko iwabo bakusaba inkano ya 1.000.000Frw ubwo se uwo aba akugunda ???!!!CYANGWA ukagubwira ngo iwacu badihiye kaminuza none .....nkaho wowe kaminuza wayivukanye ?!wari wabyirwa ngo njye ndagije sociologie ULK (GISENYI) None ngo wowe uvuye UNATEK MU PSYCLOGIE CLINIQUE,urumva ko mwese muba mwarize prive urwo ni urukundo,kandi umuntu ntako utamusohokanye gaho ku kivu,park zose,gifts.. ahubwo abakobwa sinamenya uko bateye !!! nahi Imana !
Musubize11.11.2011 saa 03:00
habimana
Jye sinemeranya neza nuwavuze ko urukundo rutagira cost,ariko se ushobora kuryama bugacya wakunze umuntu ? ntibishoboka,bivuze ngo ntawukunda mugenzi we adafite icyo amukundiye.Nukuvuga ko icyo umukundiye niyo cost of love to him or her,nshuti zange ayurukundo niwayavuga ngo uyarangize,gusa ndashimira abashyizeho ziriya ngingo 15.
Musubize11.11.2011 saa 02:26
Jox Joe
Umusome muri bagenzi be !kereka bamwe na bamwe uwawe yahita akurahira iyo twinikaga !no kukmyhobera ni ikibazo
Musubize11.11.2011 saa 01:02
xxxxxxx
Ivyo vyose muvuze murabeshe iyo umukobwa yakunze bivuye kumutima ntaraba amahera si vyoba vyarabashikiye ntimwari mwakunzwe.
Musubize10.11.2011 saa 08:46
Joj
Ivyo vyose muvuze murabeshe iyo umukobwa yakunze bivuye kumutima ntaraba amahera si vyoba vyarabashikiye ntimwari mwakunzwe.
Musubize10.11.2011 saa 08:44
Joj
NI RUBA-G NANJYE UWANJYE NGOMBE MBIMUKORERE.
Musubize10.11.2011 saa 06:30
RUBA-G
Njyewe ndi Umukobwa kandi wiyubaha pe, nubaha Imana, ndashimira cyane umuntu wateguye zino ngingo uko ari 15, kubwanjye izo mbonye ngenderaho n'izi:2,4,6,7,8,9,10,12,13,14,15. izi ngingo rero njye nizo nitaho cyane kurusha ibindi byose. Abavuga Cash, nagirango mbabwire ko urukundo rutagurwa. ninde wampa Cost y'urukundo ? Iyo ukunze kandi ugakundwa ibindi byose n'ibishakwa(mubwumvikane no murukundo byose biroroha). Mwese mugire ibihe byiza bakunzi bacu.
Musubize9.11.2011 saa 03:16
Yvonne
wowe uri Sexy nubwo ntakubona
Musubize8.11.2011 saa 14:42
Rugwiro Eric
nihatari
Musubize8.11.2011 saa 13:42
kalisa
munyihanganire ariko biragaragara ko iyi nkuru yanditswe nta bushakashatsi bwakozwe,nta na maturite irimo !!! abayisoma ntimubigendereho cyane !!!
Musubize8.11.2011 saa 06:45
nina
ikindi kimushimisha umukobwa iyomugenda mufatanye mumuhanda muganira museka mukina utu blague.
Musubize8.11.2011 saa 06:30
dn
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!