Kwamamaza

Uburyo wakwirinda imitekerereze mibi mu gihe ibibazo bikugarije

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 17:27' na IGIHE


Ubuzima bwa muntu ni gatebe gatoki;bubamo guhirwa ndetse hari igihe byanga umuntu agahura n’ibibazo byinshi, agatangira kwibaza inzira zo kubikemura arushaho kwagura imitekerereze.

Ushobora kwibaza ku hashize hawe, ukumva utinye ahazaza bitewe n’uburyo ubona ubuzima bugukomereye ndetse n’ibindi bibazo ugenda uhura na byo maze ibyo bikagutera kwibaza no gushidikanya gukomeye mu mutima.

Uretse kuba ibyo bibabaza umutima, ibitekerezo bibi bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Urubuga Elcrema rutanga inama zitandukanye zishobora gufasha umuntu kureka kugira iyo mitekerereze imusubiza inyuma ahubwo akishimira ubuzima abayemo.

1. Rekeraho kwibaza ku bintu utagira icyo ukoraho

Hari abantu usanga bibaza ku bintu badafitiye ibisubizo, iyo utangiye kubitekerezaho uba ushyira ubuzima bwawe mu kaga.

Inama nziza abahanga batanga ni uko ugomba kubyihorera ntubitindeho kuko amaherezo nta kintu wiyungura, ahubwo ugasanga umunsi ushize byakwangije mu mutwe.

2. Ibuka ko kwishinja bigira ingaruka ku buzima bwawe

Gutekereza cyane ni bibi ku buzima bw’umuntu kuko abahanga basanze bigendana no kwigunga ndetse no kwiheba.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umunaniro ukabije hari ubwo uzanwa n’ibitekerezo byinshi umuntu aba yiriwemo kandi iyo ugereranyije ababitindaho n’abatabiha umwanya usanga ubuzima butandukanye mu mibereho yabo ya buri munsi.

3. Gira igihe wageneye kwitekerezaho

Ni byiza gufata umwanya ukareba uko umunsi wagenze ariko uticira urubanza , nta kintu wishinja ahubwo ukareba niba hari ibitagenze neza kandi wabigizemo uruhare.

Umwanya wo kwitekerezaho iyo urangiye, ugomba gufata umwanya wo kwiruhura mu mutwe maze ibyabaye ukabireka nawe ugakomeza ubuzima.

4. Kora akazi gatuma wumva uhuze cyane

Igihe wumva ibitekerezo bukubanya byinshi, ni byiza ko ushaka imirimo ukora ukayihugiraho ku buryo utabona umwanya na muto wo gutekereza ku ngingo runaka.

Igihe umubiri wawe uhuze bituma udakomeza gutekereza cyane ku byakubabaje cyangwa ku bitagenda.

5. Gerageza gutekereza ku bintu byiza

Aho kugira ngo ibitekerezo bibi bikuganze kandi bikomeze kugusenya ni byiza ko watafa umwanya ugatekereza ku bintu byiza gusa.

Niwiha intego yo gutekereza ku byiza gusa n’uburyo wabasha kubigeraho, uzatungurwa n’uburyo uzagera ku mpinduka nziza kandi uzumva wabaye mushya muri wowe.

6. Ntugahorane ubwoba

Ntugahorane ubwoba mu mutima wawe, iyo uhorana ubwoba ku hazaza hawe, ugira ibitekerezo byinshi ugahora ubabaye. Guhorana ubwoba bituma ibintu birushaho kuba bibi,ni byiza kwiha amahoro mu mutima.

Gutekereza cyane byangiza ubwonko ndetse bigatuma umuntu atangira kwigunga

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved