00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impaka z’urudaca ku myumvire yo gushakana n’uwo mudahuje imyemerere

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 Kanama 2021 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Amadini ni kimwe mu bintu bifashe umwanya munini mu mibereho ya muntu kugeza n’aho abajya kubana nk’umugore n’umugabo babanza guhuza imyumvire kuri iyo ngingo ijyanye n’imyemerere.

Hari amadini asaba ko kugira abantu basezerane bagomba kuba bahuje ukwemera, bisobanuye ko niba badahuje aho basengera umwe agomba guhindurira undi kugira ngo babasezeranye.

Ibi benshi ntibabyumva kimwe, bamwe bavuga ko icyangombwa ku bagiye gushakana ari urukundo, imyemerere itakabaye imbogamizi.

Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ngingo bamwe bavuga ko gusezerana nabo bahuje nta kibazo kibirimo, abandi bagashimangira ko batabyemera kuko bitajyanye n’amahame y’amadini basengeramo.

Mugabo Jean Baptitse yavuze ko asanga gushakana n’uwo muhuje idini ari byiza kuko bifasha gutanga umurongo mu rugo ku myizerere.

Ati “Umuntu tudahuje idini birashoboka ko twashakana ariko rikaba ari rimwe duhuje imyumvire nka Restoration, Zion ayo dusanzwe duhuje imyemerere ku buryo twakuzuzanya.”

“Bibaye byiza umwe yahindurira undi ku buryo tujya mu idini rimwe, kuko iyo muri hamwe birabafasha ndetse mwabyara abana ntibibaze idini ry’umubyeyi bakurikira.”

Nyinawumuntu Jeanne we yavuze ko adashobora gusezerana n’uwo badahuje idini kandi ko adashobora kuva mu ryo yakuriyemo.
Ati “Ntabwo bishoboka no mu nzozi sinabirota, ubwo ni gute nabana n’umuntu tudateranira hamwe koko? Ntibishoboka ubwo ari uwo hanze yankunze koko yansanga aho nsengera kuko sinava muri ADEPR navukiyemo ngakuriramo.”

Abayobozi b’amadini bagaragaje ko ntacyo yongera ku bagiye gushakana mu gihe abandi bavuga ko umuryango muzima wubakira ku myemere ihuye.

Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, Rev Past Dr Antoine Rutayisire, yavuze ko guhuza aho musengera ntacyo bivuze ahubwo icyangombwa ari uguhuza imico n’imyifatire.

Ati “Mushobora kuba musengera mu rusengero rumwe ugasanga ni umusambanyi, umusinzi ntabwo muba muhuje kwizera ariko ugasanga wabenze uwo mu rindi torero mushobora kuba munahuje imyitwarire. Bitewe no kuba ari abantu babifashe ntacyo wabihinduraho.”

Padiri Rushigajiki Jean Pierre yavuze ko Kiliziya yemera gusezeranya abadahuje imyizerere kuko ari ukubaka umuryango.

Ati “Ni yo mpamvu Kiliziya ibyemera kuko ibanisha abantu, tekereza ariko abantu bose bavuze ngo Umugatolika n’umuporoso ntibazagire aho bahurira byazatugeza hehe, none nibyo Imana ishaka?”

Ku ruhande rw’Itorero ADEPR, Umuvugizi waryo Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko batemera gushyingira abadahuje imyizerere mu kurengera ubwuzuzanye bw’umuryango.

Ati “Twebwe mu kureberera umuryango icyiza duhitamo ni uko abo bantu bashimanye babaye badahuje amatorero tubagira inama y’uko bareba rimwe bajyamo, kuko kubana muhuje itorero bibafasha kubaka umuryango.”

Abahanga mu mibanire y’abantu bavuga ko imyizerere nayo iri mu ngingo z’ingenzi zishingirwaho mu kubaka urugo ruhamye kandi rutekanye.

Mbere yo kurushinga benshi bagirwa inama yo guhuza imyemerere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .